Abahanga mu by’imibanire n’imitekerereze y’abantu bagiye bagaragaza impamvu zitandukanye zituma abakobwa batarashaka babaho banezerewe kurusha abasore batarashaka. Ibi bishingira ku bushakashatsi butandukanye bwakorewe mu bihugu bitandukanye, bugamije gusuzuma uko abantu babaho iyo badasabye cyangwa badafite umubano wihariye mu rukundo.
Zimwe mu mpamvu aba bashakashatsi bagaragaje zishobora kuba zituma abakobwa batarashaka baba banezerewe kurusha abasore batarashaka.
1. Uburyo abagore bishimira ubuzima bwabo
Abahanga bavuga ko abakobwa cyangwa abagore muri rusange bafite ubushobozi bwo kwishimira ubuzima bwabo n’ubwigenge kurusha abagabo.
Ubushakashatsi bwerekanye ko abagore batashatse bakunze kuba bafite umubano ukomeye n’inshuti, imiryango yabo, ndetse bakagira n’imirimo ibahugura. Ubu bwisanzure bubafasha kwita ku buzima bwabo bwite, haba ku buzima bw’imitekerereze no ku buzima bw’umubiri. Kuba badakunze gushyirwaho igitutu cyo gushaka cyangwa kubaka urugo nk’uko bimeze ku bagabo, nabyo bituma bibaho mu mudendezo.
2. Imibereho y’abasore batarashaka
Ku rundi ruhande, abahanga bavuga ko abasore batarashaka akenshi bagira ikibazo cy’ubwigunge. Nubwo abasore cyangwa igitsina gabo muri rusange bagira inshuti, ubushakashatsi bwerekanye ko bakunze guhora bashakisha umutekano wo mu mutima binyuze mu kubaka umubano wihariye, ariko iyo bidashobotse bigatuma bumva ko hari icyo babuze mu buzima bwabo. Ikindi kandi, abagabo benshi batarashaka bakunze guhura n’ingaruka z’imirire, ibibazo byo kutagira gahunda ihamye, ndetse n’ibibazo byo kwiyahuza inzoga cyangwa ibindi
3. Kuvuguruzanya ku ngaruka zo kutarushinga
Abahanga kandi banavuga ko kutarushinga bishobora kugira ingaruka nziza cyangwa mbi bitewe n’uko umuntu abaho. Ntabwo buri mukobwa utarashaka aba anyuzwe, kimwe n’uko atari buri musore utarashaka uhorana ibibazo.
Mu gihe abakobwa batarashaka bishimira cyane ubwigenge bwabo, hari n’abagaragaza ko kubona umukunzi byabafasha kugera ku bindi byishimo mu buzima. Ku basore, bashobora kwishimira kuba bonyine igihe bafite umurongo uhamye mu mibereho yabo.
4. Ingaruka z’imitekerereze y’abashaka n’abadashaka
Ikindi abahanga bagaragaza, ni uko umuco ugira uruhare runini mu mibereho y’abashaka n’abadashaka. Mu bihugu cyangwa mu mico aho abantu basabwa gushaka ku ngufu, abakobwa batarashaka bahura n’igitutu gituruka ku muryango cyangwa sosiyete, bigatuma batishimira cyane uko babayeho. Ariko mu bihugu aho guhitamo gushaka cyangwa kutabikora bifatwa nk’uburenganzira bw’umuntu, abagore batarashaka bibaho neza kandi banezerewe.
Ku rundi ruhande, abasore benshi batarashaka mu mico imwe bashobora guhangana n’ivangura cyangwa igitutu gituma bumva ko batuzuye mu buzima bwabo. Uru ni urugero rw’uburyo imyumvire y’abantu ku gushaka cyangwa kutabikora ishobora kugira ingaruka ku mahitamo y’abantu n’uko biyumva mu buzima bwa buri munsi.
5. Icyo abahanga bavuga ku gutuza mu buzima
Abahanga mu by’imibanire bemeza ko kwishima cyangwa kuba mu mahoro bishingira cyane ku buryo umuntu ashyiraho intego ze bwite n’uko azigeraho. Umuntu wese, yaba umugabo cyangwa umugore, ashobora kwishimira ubuzima bwe bitewe n’uko yiyitaho kandi agaharanira kugera ku byishimo bwite bitabanje gushingira ku mubano wihariye mu rukundo cyangwa ku kuba yarashatse.
Mu gusoza, nubwo ubushakashatsi bugaragaza ko abakobwa batarashaka ari bo bakunze kuba banezerewe, ntibivuze ko abasore batarashaka badashobora kugira ubuzima bwiza. Kuri bose, kwishima bishingira ku kumenya ibyo umuntu akeneye mu buzima no gukora ibishoboka byose ngo abigereho. Imitekerereze ya sosiyete kandi igomba guhinduka, ikarushaho kwemera amahitamo y’abantu mu buzima bwabo nta kubacira urubanza nk'uko bitangazwa na aneverydaylife.com.
Umwanditsi :Rose Mary Yadufashije
TANGA IGITECYEREZO