RURA
Kigali

Omborenga Fitina yasimbujwe Serumogo mu ikipe y’igihigu

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:17/12/2024 9:31
0


Myugariro wa Rayon Sports Omborenga fitina yasimbujwe mugenzi we Serumogo Omar Ali mu ikipe y’igihugu iri kwitegura gukina na Sudani y’Epfo mu gushaka itike ya CHAN.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere itariki 16 Ukuboza 2024, myugariro wa Rayon Sports ukunda gukina asimbuye Serumogo Ali Omar, yakoranye imyitozo na bagenzi be mu ikipe y’igihugu iri kwitegura gukina na Sudani y’Epfo mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika  cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu CHAN.

Nubwo Serumogo yakoranye imyitozo na bagenzi be, ntabwo yari yagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi bahamagawe. Nyuma y’imyitozo, nibwo byatangajwe ko Serumogo Omar Ali yaje mu ikipe y’igihugu asimbuye Omborenga Fitina, abaganga basanze akeneye kuruhuka no kongera imyitozo.

Mu butumwa bwatanzwe n’ushinwe itangazamakuru muri FERWAFA bwagiraga buti “ Nyuma y’isuzuma ry’Abaganga (Medical Check) umukinnyi Ombolenga Fitina byagaragaye ko n’ubwo nta mvune ikomeye afite ariko agikeneye igihe cyo kwitoza kugira ngo abe yatangira gukina (lack of match fitness) bityo akaba yasimbuwe na Bwana Ali Serumogo.

Ubwo APR FC yakinaga na Rayon Sports kuri Stade Amahoro, Omborenge fitina yaje kuva mu kibuga umukino utarangiye, asimburwa na Serumogo usanzwe amusimbura muri Rayon Sports.

Serumogo Omar yahamagawe mu ikipe y'igihugu gusimbura Omborenga Fitina

Omborenga Fitina yakuwe mu ikipe y'igihugu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND