Byatangajwe ko Ambasade ya Iran muri Siriya igiye kongera igasubukura ibikorwa byayo nyuma y'ishyirwaho rya Guverinoma nshya.
Ambasaderi Hossein Akbari, yatangaje ko Ambasade y'iki gihugu muri Damascus izasubukura ibikorwa byayo vuba aha nyuma y'ishyirwaho rya Guverinoma nshya muri Siriya.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rya IRIB , Amb.Akbari yatangaje ko ibiganiro byatangiye ku bijyanye no kongera gufungura Ambasade, aho abayobozi bashya ba Siriya bemeye iki gitekerezo.
Ambasaderi Akbari yasobanuye ko umutekano w’iyubahirizwa rya Ambasade ugenzurwa n’itsinda rya Hayat Tahrir al-Sham (HTS), ryagize uruhare runini mu guhirika ubutegetsi bwa Bashar al-Assad.
Yavuze ko mbere y’uko HTS igera i Damascus, abantu benshi bishwe n'ibintu byinshi byibwe mu mujyi, harimo na Ambasade ya Iran.
Amb.Akbari yateye utwatsi amakuru yavugaga ko Ambasade ya Iran irimo impunzi cyangwa ikaba ibitse Miliyoni 43 z’Amadorali, avuga ko ayo makuru ari ibinyoma.
Yemeje kandi ko ibihe bya Siriya bitazaba nk'ibya Libiya, avuga ko ibyerekezo by’akarere igihugu giherereyemo bifite umwihariko w’iby’ubutaka n’imiterere y'ibihugu. Ariko, yagaragaje impungenge ku bikorwa bya Israel byo guhagarika ishingwa ry’ubutegetsi bukomeye muri Siriya no ku ngaruka z’imiyoborere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri ako karere.
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO