Kigali

Umugore w’imyaka 24 yishe umugabo we amuteye icyuma

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:17/12/2024 9:48
0


Polisi yo mu mujyi wa Bo wo muri Sierra Leone yataye muri yombi umugore w’imyaka 24 witwa Mamie Foday, akurikiranyweho kwica umugabo we Ishiaka Magai w’imyaka 42. Ibi byabaye ku Cyumweru tariki 8 Ukuboza 2024, yamwiciye mu nzu babagamo iherereye i Koribondo umuhanda wa 42.



Ikinyamakuru Sierra Leone Monitor cyatangaje ko abatangabuhamya babwiye Polisi ko uyu muryango wari umaranye imyaka myinshi ariko nta rubyaro urabona, bari bafitanye amakimbirane akabije aho Foday yajyaga atera ubwoba umugabo we amubwira ko azamwica. Ibi yabivugaga agira ati” Ni njyge uzamwiyicira”

Ku munsi icyaha cyabereye, biravugwa ko Foday yasanze Magai aryamye, akamutera icyuma mu nda. Yahise ajyanwa ku bitaro bya Leta biri hafi aho, ariko kubera igikomere cyari gikabije, yapfuye nyuma y’iminota mike bamugejeje kwa muganga.

Abatangabuhamya batanu  basobanuye uburyo uwo muryango wari usanzwe ubanye mu amakimbirane, banavuga kandi amagambo y’iterabwoba Foday yajyaga abwira umugabo we kugeza ubwo birangiye amwishe.

Ishami rishinzwe Iperereza muri aka gace (CID) riri gukurikirana iki kirego riyobowe na DPC Mbayo M, hamwe na Detective ASP Titus Vandy.

Umwanditsi: KUBWIMANA Solange






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND