Nelson Mandela azwi cyane kubera uruhare rwe mu kurandura Apartheid muri Afurika y'Epfo, kuba Perezida wa mbere w’umwirabura no kwihanganira imyaka 27 afungwa mu rugamba rwo guharanira uburenganzira n’ubwiyunge.
Nelson Rolihlahla Mandela yavukiye muri Transkei, Afurika y’Epfo ku wa 18 Nyakanga 1918. Izina Rolihlahla risobanura 'unyeganyeza ishami ry'igiti', bishushanya umuntu w’impinduramatwara. Yavukiye mu muryango w’abakomeye mu bwoko bw’Abathemba.
Mandela yize mu mashuri ya ba misiyoneri, aho yahawe izina 'Nelson' n’umwarimu w’Umwongereza. Nyuma, yize amategeko muri Kaminuza ya Fort Hare n’i Witwatersrand mu gihugu cye Afurika y'Epfo, aho yamenyekaniye nk’umunyeshuri w’intwari mu guharanira uburenganzira bw'abirabura.
Apartheid yari politiki ya Guverinoma yo kwigizayo aabirabura mu buzima bwose. Abantu bagombaga gutandukanywa hashingiwe ku ruhu, haba mu mashuri, aho batuye n’aho bakoraga. Abirabura ntibemererwaga kujya mu mijyi cyangwa kugira uburenganzira nk’ubwo abazungu bari bafite.
Mu 1944, Mandela yinjiriye muri ANC, ashishikajwe no kurwanya iryo vangura. Yahise afasha gushinga ANC Youth League kugira ngo bazane uburyo bushya bwo guhangana n’akarengane. Yaranzwe no gukora ubukangurambaga no gutegura imyigaragambyo itarimo urugomo.
Nyuma y’imyaka myinshi, Mandela yashinze umutwe wa gisirikare wa ANC witwaga Umkhonto we Sizwe mu 1961. Yifashishaga ibikorwa byo kwangiza imiyoboro y’ubutegetsi bw’ivangura ariko atagamije kugirira nabi abantu.
Mu 1962, Mandela yafunzwe agakatirwa igifungo cya burundu ashinjwa kugambanira leta. Amaze imyaka 27 muri gereza, ariko ntiyacitse intege. Yakomeje guharanira ubutabera no guhamagarira ubwiyunge ku Banyafurika y’Epfo.
Yarekuwe mu 1990 nyuma y’imyaka myinshi igitutu cy’amahanga n’imyivumbagatanyo y’abaturage bimeze nabi. Yabaye intumwa y’amahoro, ayobora ibiganiro byazanye amatora ya mbere rusange mu 1994.
Ku wa 10 Gicurasi 1994, Mandela yabaye Perezida wa mbere w’umwirabura muri Afurika y’Epfo. Yashyize imbere amahoro, ubwiyunge no kubaka igihugu kigendera ku mahame y’uburinganire.
Nubwo yavuye ku butegetsi mu 1999, yakomeje ibikorwa byo guteza imbere amahoro no kurwanya ubukene. Yapfuye ku wa 5 Ukuboza 2013, ariko yasigiye isi isomo ryo kwihangana no guharanira uburenganzira bwa bose.
Umwwanditsi: Rwema Jules Roger
TANGA IGITECYEREZO