Nyuma y’igihe kinini avugwa muri Patriots BBC, Turatsinze Olivier w’imyaka 23 yatunguranye yerekeza muri Kepler BBC, aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.
Ibi bibaye nyuma y’uko Patriots BBC itabashije kubahiriza ibisabwa ngo uyu mukinnyi ave muri Espoir BBC, ikipe Turatsinze Olivier yari amaze igihe akinira.
Turatsinze Olivier ni umwe mu bakinnyi
bakunzwe cyane muri shampiyona y’u Rwanda, aho yahize abandi mu gutsinda
amanota menshi mu 2023 angana na 507, ndetse anatorwa nk’umukinnyi mwiza
w’umwaka. Afite uruhare rukomeye mu gufasha Espoir BBC kwegukana umwanya wa Gatatu muri shampiyona yabanjirije iheruka.
Kepler BBC, yasoreje ku mwanya wa Kane mu
mwaka ushize wa shampiyona, ikomeje kwiyubaka ngo ihangane n’amakipe akomeye
nka APR BBC, Patriots BBC na REG BBC. Mu minsi yashize, iyi kipe yasinyishije
Kaje Elie, wahoze muri APR BBC, none yongereye imbaraga isinyisha Turatsinze
Olivier, umukinnyi ukomeye kandi wifashishwa n’Ikipe y’Igihugu mu mikino
y’abakinnyi batatu (3x3).
Turatsinze Olivier yagaragaje ko guhitamo
Kepler BBC bishingiye ku cyizere yagiriwe n’ubuyobozi bwayo no ku mahirwe yo
gukomeza kuzamura urwego rwe. Icyakora, iki cyemezo cyatumye Patriots BBC,
ikipe yari yaramwegereye mbere, itakaza amahirwe yo kubona umukinnyi
wakabafashije guhangana na APR BBC, ikipe yabatwaye igikombe cya shampiyona
giheruka.
Mu mwaka ushize, Patriots BBC yari yasoje ku
mwanya wa kabiri, inyuma ya APR BBC, mu gihe REG BBC yabaye iya gatatu. Kepler
BBC yaje ku mwanya wa kane ariko irerekana icyizere cyo guhatana cyane muri
shampiyona itaha kubera abakinnyi bashya b’abahanga iri kugenda isinyisha.
Kugura Turatsinze Olivier ni indi ntambwe
ikomeye kuri Kepler BBC mu kwiyubaka. Uyu mukinnyi afite inararibonye
n’ubuhanga, akaba azongera imbaraga mu busatirizi bw’iyi kipe mu gihe
shampiyona yitegurwa gutangira.
Byitezwe ko Turatsinze azahura na bagenzi be
bashya mu mpera z’iki cyumweru aho imyitozo izatangira, mu gihe abafana ba
Kepler BBC biteguye kubona ibyo uyu mukinnyi azanye mu ikipe yabo.
Turatsinze Olivier wari utegerejwe muri Patriots BBC yisanze muri Kepler BBC
TANGA IGITECYEREZO