Umuhanzi w'umurundi Niyonkuru Yusufu wamamaye nka Kirikou Akili ndetse na Nviiri the Storyteller wo mu gihugu cya Kenya bategerejwe i Kigali mu gitaramo cyihariye cyo kumurika Album "Ganza" y'umuraperi Kivumbi King.
Ni igitaramo avuga ko azakora tariki 28 Ukuboza 2024 kuri Kigali Universe. Ndetse, kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukuboza 2024, yagaragaje urutonde rw'abahanzi bazakorana muri iki gitaramo biganjemo cyane abo mu Rwanda, ndetse n'abanyamahanga.
Ni urutonde rugaragaraho abahanzi Mike Kayihura, Kenny K-Shot, Bushali, Kirikou Akili, Angel Mutoni, Ariel Wayz, Ish Kevin, Nviri the storyteller ndetse na Shemi.
Kivumbi King avuga ko iki gitaramo kizabera muri Kigali Universe, kandi kwinjira byashyizwe ku mafaranga ibihumbi 15 Frw mu myanya isanzwe ndetse n'ibihumbi 25 Frw mu myanya ya VIP.
Ariko kandi ku munsi w'igitaramo haziyongeraho amafaranga ibihumbi 5 Frw ku itike yo mu myanya isanzwe (Regular), ni mu gihe kuri VIP haziyongeraho ibihumbi 10 Frw.
Bigaragara ko iki gitaramo, Kivumbi King agiye kugikora ashyigikiwe n'uruganda rwa SKOL binyuze mu kinyobwa Virunga Silver.
Kivumbi agaragaza ko yatumiye Kirikou Akili ashingiye ku mpamvu nyinshi zirimo no kuba barakoranye indirimbo 'Yalampaye' yamamaye mu buryo bukomeye.
Yanatumiye kandi Bushali ashingiye ku mubano basanzwe bafitanye, ndetse n'indirimbo 'Nakumenya amaso' bakoranye.
Uyu muhanzi anafitanye indirimbo 'Black Shades' na Mike Kayihura. Hari n'indirimbo kandi yise 'Imirongo 100' yakoranye na Bull Dogg ndetse na Kenny K-Shot yatumiye muri iki gitaramo.
Nviiri The Storteller usanzwe uri mu bahanzi bakomeye muri Kenya, anafitanye indirimbo na Kivumbi King bakoranye.
Kivumbi King yagize izina rikomeye kuva mu myaka ishize, aho yashyize ku isoko indirimbo zirimo nka 'Nakumena amaso' yakoranye na Bushali, 'Amajoro 4', 'Maso y'inyana', 'X', 'Sweet Love', 'Ikamba' n'izindi.
Album ‘Ganza’ Kivumbi King azashyira ku isoko iriho indirimbo 12 zirimo enye zasohotse mbere zirimo nka Captain yakoranye na APass, Wine, Wait yakoranye na Axon ndetse na Keza.
Kirikou Akili aheruka i Kigali muri Nzeri 2023, ubwo yaririmbaga mu birori bya ‘FERWABA All Star Game’. Uyu muhanzi yanagize izina rikomeye binyuze mu ndirimbo zirimo ize yise ‘La La’ yakoranye na Chriss Eazy n’izindi.
Nviiri Sande [Nviiri The Storteller] asanzwe ari umwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cya Kenya, ndetse afite ubuhanga bwihariye mu bijyanye no kwandika indirimbo, yaba ize cyangwa se iz’abandi bahanzi.
Mu 2019 yahanzwe ijisho n’itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga nyuma y’uko ashyize umukono ku masezerano n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya ‘Sol Generation Records’ y’itsinda Sauti Sol.
Ibi byamufashije gukora indirimbo yamamaye yise ‘Extravaganza’ yakoranye na Bensoul, Crystal Asige ndetse na Kaskazini. Uyu musore asanzwe anafite ku isoko Album ebyiri zirimo ‘Kitenge’ ndetse na ‘Inside Out’.
Kivumbi yitabaje cyane abahanzi bagiye bakorana indirimbo mu bihe bitandukanye
Kirikou yaherukaga i Kigali muri Nzeri 2023, agiye kongera kwiyerekana abafana be
Naviiri uri mu bahanzi bafashwa n’itsinda rya Sauti Sol agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere
Mu byumweru 56, Naviiri yari i Kigali yitabiriye ubukwe bw’abo mu muryango we
Kivumbi King yagaragaje abahanzi bazataramana nawe mu kumurika Album ye nshya yise 'Ganza'
TANGA IGITECYEREZO