Kigali

Uko injyana ya Afrobeat yahanzwe na Fela Kuti yatumye umuziki wa Nigeria wamamara ku Isi

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:16/12/2024 15:24
0


Mu myaka ya 1960 na 1970, hari injyana zikomeye muri Afurika nka Highlife yo muri Ghana, Jazz, Calypso, n'inyana gakondo zo mu Burasirazuba bwa Afurika. Ariko mu buryo bwihariye, Fela Anikulapo Kuti, umuhanzi w'umunyabigwi w'Umunya-Nigeria, ni we wahimbye injyana ya Afrobeat, ikaba yaramenyekanye mu 1968 kandi itangiye gukundwa ku Isi.



Mbere y'uko Afrobeat igera ku isi, hariho izindi njyana zizwi nka Apala, Fuji, Ogene, Waka, Igbo Highlife, n'izindi. Ariko Afrobeat yaje ari nshya cyane, kandi itaramenyekana cyane muri Nigeria ndetse no ku isi yose.

Fela Kuti, hamwe n'itsinda rye Koola Lobitos (ryari rigizwe na Tony Allen, umuyobozi w’ingoma, Femi Kuti (umuhungu wa Fela), na Seun Kuti, umuhungu muto wa Fela), bakoze ibishoboka byose mu gukwirakwiza iyi njyana. Iri tsinda ryakoze indirimbo zikomeye, bituma Afrobeat ikundwa n'abantu bo mu bihugu bitandukanye.

Fela Kuti, umuhanzi w'Intwari akaba n'umubyeyi wa Afrobeat

Fela Kuti yavugaga indimi nyinshi, zirimo English, Yoruba n’izindi ndimi zo muri Nigeria, ari zo zamufashije gukundwa n’abantu benshi. Indirimbo ze zifashishaga uburyo bwo kugaragaza ibibazo byo mu muryango no muri politike, ndetse yanarwanyaga imikorere mibi ya leta yariho icyo gihe.

Fela yamenyekanye cyane kubera indirimbo nka “Zombie” (1977), "Roforofo Fight" (1972), "Unknown Soldier" (1979), n’izindi, aho yagaragazaga ubuzima bwa buri munsi n'ibibazo abantu bari bahanganye na byo muri icyo gihe.

Binyuze mu ndirimbo ze, Fela yatumye Afrobeat ikundwa cyane, ndetse yifashishije ubumenyi bwe yakuye i London, yitabira igikorwa cyo kubwira isi uko ibintu bihagaze muri Nigeria n'Afurika.

Nyuma y’imyaka myinshi mu muziki, yitabye Imana mu 1997, ariko yasize inyandiko z'indirimbo zagiye zigira uruhare mu kuzamura Afrobeat, harimo “Best of No Nation” yakoze mu 1994. Umwanditsi Osazua Iruedo yigeze kuvuga ati: "Nigeria yamenyekanye kubera umuziki w’abanya-Nigeria, abanya-Nigeria bahitamo gukunda umuziki wabo".

Nyuma y'uko Fela Kuti atangiza Afrobeat, abahanzi benshi b’abanya-Nigeria bagiye bayikomeza, harimo P-Square, Timaya, D'banj, Davido, Wizkid na Burna Boy, batumye iyi njyana irushaho gukundwa ku rwego mpuzamahanga.

Nk’uko byavuzwe na Didier Champion ku rubuga rwa Quora, yavuze ati: "Nigeria ifite abahanzi bayo b’aba-Diaspora (Abanyafurika batuye hanze) bakomeje guteza imbere isoko ry’umuziki". Izi ndirimbo zikunze kuba mu cyongereza kandi zifasha mu kumenyekanisha Afrobeat mu bihugu bitandukanye.

Umwanditsi Richard Mwachuku yavuze ko kugira ngo umuziki wawe wogere ku isi, ugomba kwitonda ukamenya niba hari abawugura cyangwa abakurikira. Abantu benshi bafasha mu guteza imbere Afrobeat ni abahanzi, ibigo bitunganyirizwamo umuziki, ndetse n'abafatanyabikorwa batandukanye.

Abahanzi b'ibikomerezwa mu muziki wa Afrobeat ubu ni benshi, barimo Rema, Yemi Alade, Burna Boy, Davido, Tiwa Savage, Joeboy, Mr Eazi, n’abandi. Aba bahanzi bagira uruhare rukomeye mu kumenyekanisha Afrobeat ku rwego rwa Afurika ndetse no ku isi.

Afrobeat ikomeje gukundwa n’abatari bake mu bihugu bitandukanye, kandi ikomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki wa Afurika.

Injyana ya Fela Kuti itanga ubutumwa bukomeye kandi yerekana ubuzima bwa buri munsi, ibyifuzo by’abantu, ndetse n’uburyo abantu bahanganye n'ibibazo by'imiyoborere mibi. Fela Kuti, nk’umuhanzi w’intwari, yasize umurage udasanzwe, ukomeje kwagura Afrobeat no ku isi yose.

Fela Kuti, umubyeyi wa Afrobeat yari muntu ki?

Tariki 15, Ukwakira, 1934 ni bwo umuhanzi ndetse n'impirimbanyi ya Nageria; Olufela Olusegun Oludotun Ransome-Kuti, cyangwa se Fela Anikulapo-Kuti yabonye izuba. Yavukiye muri Nigeria. Iki gihe, Nigeria ndetse n' Afurika muri rusange byari bibonye ikirangirire muri muzika- intiti ya muzika y' Afurika.

Ku myaka ye y'ubwana, ataratangira kwiga ibijyanye na muzika ku buryo bwimbitse, yakunze kuba acuranga inanga (piano). Mu mwaka wa 1959, Kuti yari atangiye amashuri ye mu bijyanye na muzika mu ishuri ' Trinity College London'. 

Ahagana hagati mu myaka ya 1960, Kuti yagarutse iwabo muri Nigeria, ashyiraho itsinda ry'abacuranzi, Koola Lobitos, bivugwa ko ari naho haturuka iyi njyana ya Afrobeat.

Ibikorwa byo kwamamaza politiki mu muziki Fela Kuti yakoraga, byatangiranye n'urugendo yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mwaka 1969. 

Aha, intekerezo ze zaganjwe n'imyumvire ya politiki ya Malcom X ndetse n'ishyaka rizwi nka "Back Panther Party for Self-defense". Ibyo byose, byari byaratangijwe, kandi binaharanira uburenganzira bw'abirabura. Hanyuma Kuti, nawe agaruka Afurika ngo atangize impinduramatwara muri Nigeria y'icyo gihe.

Fela ati "Nigeria ni gereza y'abantu!" Ubwo ngo ahindure bimwe mu byo yabonaga bitagenda, yahanze indirimbo zagombaga guhindura imwe mu myumvire ya rubanda. Muri zo havugwa nka: "Beasts of No Nation, Government of Crooks, Zombie, Army Arrangement, Coffin for Head of State", ndetse n' izindi.

Icyo ahanini yasabaga abaturage ba Nigeria bagenzi be, cyari ukugaruka ku migenzereze y'abasekuru babo; kwigira no kwigirira icyizere. Gukomeza gukora ibyo kunenga/kuvuga ibyo Leta ya gisirikare— igisirikari ndetse na Polisi ntabwo bamuhaga amahoro, kuko akenshi yahoraga muri gereza, yewe akanakubitwa bikomeye cyane. 

Cyane, bamukuraga aho yari yarashinze acurangira, cyangwa se aho yari yarashyize urugo rwe rugari, yari yaravuze ko rwigenga, rudafite aho ruhurira n' ubutegetsi bwa Nigeria. Aha, yahise " Repuburika ya Kalikuta".

Ubu butaka, Leta yabufaga nk' ubwa Sodomu na Gomora, kuko uyu mugabo yari yarahashakiye abagore 27 bari abacuranzi ndetse n' ababyinnyi. Kuti, yari umugabo wikundira gukoresha ikiyobyabwenge kizwi nka Marijuana, ashyigikira ugushaka abagore barenze umwe, n' ibijyanye n' imibonano mpuzabitsina.

Mu mwaka wa 1977, ku rugo rwe hagabwe igitero,nyuma y' umwaka nyina umubyara nawe yitaba Imana. Ubwo muri uwo mwaka (1978), nawe yaje guhungira mu gihugu cya Ghana,aho bivugwa ko yanahinduriyeyo amwe mu mazina ye. 

Bidatinze, Fela yaje no gutangiza ishyaka rya politiki yise " Movement of People", hanyuma aza no guhatanira kuba perezida wa Nigeria ariko ntiyasekerwa n'amahirwe. Haciyeho igihe gito, Kuti yaje gushinjwa kwigana amafaranga, afungwa amezi 20.

Fela Kuti we wari icyamamare kubera umuziki we, ariko akaba na magorwa bitewe n'uko Leta ye itishimiraga ubutumwa bwo mu ndirimbo ze, ku myaka 58, tariki 2, Nyakanga, 1997, yaje kwitaba Imana bitewe n'uburwayi n'agakoko gatera SIDA.


Fela Kuti afatwa nk'umwami w'injyana ya Afrobeat


Amakuru avuga ko Fela Kuti yashatse abagore 27 aza kwicwa n'iraha dore ko bivugwa ko yishwe na SIDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND