Mikheil Kavelashvili wakiniye Manchester City uherutse gutorerwa kuyobora Georgia, abaye umukinnyi wa kabiri ubaye Perezida nyuma ya George Weah wayoboye Liberia.
Mikheil Kavelashvili wavukiye muri Georgia ku itariki ya 22 Nyakanga 1971, ni umuntu wihariye mu mateka y’iki gihugu. Azwi cyane nk’uwahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga, nyuma akinjira muri politiki.
Kavelashvili akomeje kuvugwaho cyane kubera kwemezwa nk’umuyobozi mushya wa Georgia mu matora ataravuzweho rumwe.
Kavelashvili yari rutahizamu w’ikipe
y’igihugu ya Georgia, aho yakiniye imikino 46 agatsinda ibitego 9. Yatangiriye
umwuga we mu ikipe ya Dinamo Tbilisi, atangira kwigaragaza
nk’umwe mu bakinnyi bakomeye iki gihugu cyagize.
Mu mwaka wa 1996, yerekeje mu Bwongereza muri Manchester City, aho yatsinze igitego cye cya mbere mu mukino ukomeye uzwi nka Manchester Derby.
Nyuma yo
kubura uruhushya rw’akazi, yakomereje umwuga we mu Busuwisi, aho yakiniye
amakipe nka Grasshoppers, Zürich, Luzern,
Sion, Aarau na Basel.
Ubuzima bwe bwo mu kibuga bwaranzwe no
gufasha amakipe gutwara ibikombe ndetse no kuba umukinnyi udacika intege.
N’ubwo yaretse gukina ruhago mu 2006, Kavelashvili yibukwa nk’umukinnyi wari
ufite impano yo gushaka ibitego mu buryo bukomeye cyane.
Mu mwaka wa 2016, Kavelashvili yinjiye muri
politiki binyuze mu ishyaka Georgian Dream, aho yatorewe kuba
umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Georgia. Mu 2022, yashinze ishyaka
rishya ryitwa People’s Power, ryegamiye ku butegetsi bwa
Georgian Dream.
Ku itariki ya 27 Ugushyingo 2024, ishyaka Georgian Dream ryamugize umukandida waryo mu matora y’umukuru w’igihugu. Aya matora yabaye ku itariki ya 14 Ukuboza 2024, ariko ntiyavuzweho rumwe.
Abatavuga rumwe na leta bayise "ay’uburiganya" kubera ko yari afite
umukandida umwe rukumbi ari we Kavelashvili watsinze amatora n’amajwi 100%.
Mikheil Kavelashvili n’ubwo byemejwe ko
azarahirira kuyobora Georgia ku itariki ya 29 Ukuboza, impaka zirakomeje ku
byemezo bye n’uburyo aya matora yabaye, agatorwa ari wenyine.
Kavelashvili yagiye avuga amagambo akomeye ku batavuga rumwe na leta, abashinja gushaka gusenya igihugu cya Georgia babifashijwemo n’abagize kongere yo muri Amerika.
Mu ijambo rye, yavuze ko intego ye ari ukongera ubwigenge bwa Georgia, ariko abatavuga rumwe na we bavuga ko agendera ku bwoba no guhonyora demokarasi.
Namara kurahira, Kavelashvili
azaba umukinnyi wa kabiri mu mateka wabaye Perezida w’igihugu, nyuma ya George
Weah wo muri Liberia.
Abakurikiranira hafi amateka ya Georgia bavuga ko Kavelashvili afite ibigwi muri politiki, ariko bakibaza niba ubuyobozi bwe buzashobora kugera ku ntego zo guha abaturage amahirwe angana.
Abaturage benshi bagaragaza impungenge ku kuntu politiki ya Georgia ikomeje
kugenda irushaho kuzamo ibibazo, n’ubwo hari abamushyigikiye bavuga ko ari
umuntu uzi gutekereza ku hazaza h’igihugu cye.
Amateka ya Mikheil Kavelashvili ni urugero rw’ukuntu umuntu ashobora kugira uruhare rukomeye mu nzego zitandukanye. Ariko se, azashobora gushyira mu bikorwa gahunda zose yiyemeje? Iki ni ikibazo kigarukwaho n’abantu benshi mu gihugu no hanze yacyo.
Michael Kavelashvili wakiniye Manchester City ni we uherutse gutorerwa kuyobora Georgia
Kavelashvili yabaye umukinnyi ukomeye wa Manchester City
TANGA IGITECYEREZO