Kigali

Kutabona amafunguro ahagije biri mu bidindiza imyigire y’abana mu mashuri

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:16/12/2024 18:20
0


Abanyeshuri benshi by'umwihariko abari mu muryango w’abatishoboye, bavuga ko kugaburirwa bihagije ari kimwe mu bintu by’ingenzi bigira uruhare mu myigire yabo.



Abanyeshuri batabona amafunguro ahagije mu mashuri, bagaragaza ko ibyo bibangamira cyane imyigire yabo. Abenshi byumwihariko abari mu muryango w’itishoboye, bavuga ko kugaburirwa bihagije ari kimwe mu bintu by’ingenzi bigira uruhare mu myigire yabo. Iyo abana batoroherwa kubona amafunguro ku ishuri, bagira intege nke, bigatuma batita ku masomo ndetse n'ubushobozi bwo kwiga bukabura.

Abanyeshuri b’imfubyi n’abatishoboye mu mashuri atandukanye yo mu gihugu, cyane cyane mu karere ka Nyamagabe, bavuga ko gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri yabafashije gutera imbere mu myigire yabo. 

Aha, mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gikongoro, abanyeshuri bagaragaje ko kubona amafunguro ku manywa na nimugoroba byagize uruhare runini mu kunoza imyigire yabo, kuko byabafashije kwirinda ikibazo cy’intege nke no kubura ubushobozi bwo kwiga kubera inzara .

Umuyobozi w’ishuri, Uwayezu Prosper, yavuze ko gufasha abanyeshuri kubona amafunguro ku ishuri ari ngombwa mu rwego rwo kuborohereza kugira ngo babashe kwita ku masomo yabo no kugira impano mu masomo. Yongeyeho ko kuba abana bari kubona amafunguro inshuro ebyiri ku munsi bigira uruhare runini mu guteza imbere imyigire yabo nk'uko tubikesha RBA.

Mu rwego rwo gufasha abana kubona amafunguro, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kugaburira abanyeshuri amafunguro ya buri munsi mu mashuri. Leta ishora miliyari zigera kuri 100 z'amafaranga y’u Rwanda buri mwaka muri gahunda yo gufasha abana kubona ifunguro rya ku manywa. Iyi gahunda ni igikorwa cyiza kigamije gukuraho ikibazo cy’inzara no kongera ubushobozi bw’abanyeshuri mu myigire yabo, bityo bagafata imyanzuro myiza mu masomo yabo.

Gusa, haracyariho imbogamizi zishingiye ku kubona amafunguro ahagije ku ishuri ku banyeshuri benshi, bigatuma hari aho biba ngombwa gukomeza gufata ingamba mu kuzamura iyi gahunda. Gufasha abanyeshuri kubona ifunguro ku ishuri ni igikorwa cy'ingenzi kigira uruhare mu gukemura ibibazo by’imyigire n’ubushobozi bwo kwiga.


Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND