Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Tariki 15 Ukuboza ni umunsi wa 349 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 16 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi mu mateka:
1914: Mu
gihugu cy’u Buyapani, ahitwa Hojyo mu ntara ya Kyūshū, habereye impanuka
y’iturika rya gaz yasize ihitanye abantu bagera kuri 687.
1960: Muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umugabo witwa Richard Paul Pavlick yatawe muri
yombi azira gushaka kwivugana John F. Kennedy wiyamamarizaga kuba umukuru
w’igihugu ndetse nyuma akaza no kubigeraho.
1961: Nyuma
yo guhamwa n’ibyaha 15 burimo ibyibasiye inyokomuntu, ivangura no kurwanya
Abayahudi,... uwitwa Adolph Eichman ari muri Israel mu Mujyi wa Yeluzalemu
yakatiwe igihano cyo kwicwa.
1973: Uwitwa
John Paul Getty III, umwuzukuru w’umuherwe w’Umunyamerika J. Paul Getty,
yagaragaye i Naples ari muzima nyuma y’amezi agera hafi kuri atandatu ashimuswe
n’abayoboke w’umutwe witwara nk’ibyhebe wo mu gihugu cy’u Butaliyani.
1973:
Ishyirahamwe ry’abaganga b’indwara zo mu mutwe muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika ryakoze amatora agamije kwemeza cyangwa guhakana niba kuryamana hagati
y’abahuje ibitsina bikwiye gufatwa nk’uburwayi cyangwa se bigafatwa nk’ibyifuzo
bisanzwe bya muntu, maze bose uko ari 13 bemeranya nta gushidikanya ko
kuryamana kw’abahuje ibitsina bidakwiye kwemerwa mu mategeko nk’uburwayi bwo mu
mutwe.
1976: Samoa
yinjiye mu Muryango w’Abibumbye.
1976: Ni
bwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’uwabaye Perezida w’u Rwanda Kayibanda
Gregoire bivugwa ko yaguye Kabgayi aho yari afungiye akahicirwa n’inzara.
1978: Perezida
wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Jimmy Carter yatangaje ko igihugu cye cyemeye
gukorana na Repubulika y’u Bushinwa, igacana umubano na Taiwan.
1994: Palau
yinjiye mu Muryango w’Abibumbye ku mugaragaro.
2001: Nyuma
y’imyaka igera kuri 11 umunara wa Pisa ufunzwe, wongeye gufungurwa umaze
gutangwaho miliyoni zigera kuri 27 z’Amadorali zo kuwusana.
2005: Perezida
wa Argentina Néstor Kirchner yatangaje ko mu gihe gito agiye kwishyura imyenda
yo hanze igihugu cye cyari gifite abinyujije mu kigega mpuzamahanga cy’imari.
2014: I Sydney mu murwa mukuru wa Australia,
umugabo witwaje intwaro yashimuse abantu bagera kuri 18 abamarana amasaha 16.
2017: Umutingito uri ku gipimo cya 6.5
washegeshe umujyi wa Tasikmalaya muri Indonesia uhitana abantu bane.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1954: Mark
Warner, Umunyapolitiki wo muri Amerika wabaye Senateri ya Leta ya Virginia.
1985: Diogo
Fernandes,umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Brazil.
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
2005: Stan
Leonard, umukinnyi wa Golf ukomoka muri Canada.
2006: Clay
Regazzoni, ukomoka mu Busuwisi azwi cyane mu marushanwa yo gusiganwa mu modoka
ya Formula One.
TANGA IGITECYEREZO