Kigali

Police FC yaguze abakinnyi bakomeye yaguye miswi na Bugesera, ikomeza kwibazwaho

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:13/12/2024 17:16
0


Imbere y'abafana bayo, Police FC yeretse abakunzi bayo ko itari iyo kwizerwa inganya na Bugesera ibitego bibiri kuri bibiri, ikomeza kwibazwaho kuko ikomeje kwitwara nabi kandi yaraguze abakinnyi bakomeye cyane.



Police FC yari yakiriye Bugesera mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda, "Rwanda Premier League 2024-25". Ni umukino watangiye ikipe ya Police FC ifite gahunda yo gutsinda umukino, ikinana imbaraga zidasanzwe. 

Ku munota wa 10 gusa, umunya Nigeria Anni Elijah wahoze akinira Bugesera FC yafunguye amazamu ku ruhande rwa Police FC.

Ku munota wa 21, Police FC yari iri gukinana imbaraga zo ku rwego rwo hejuru, yabonye penaliti nyuma y’uko ba myugariro ba Bugesera bari bakiniye nabi n'umunya Nigeria Chukwuma Odili. Penaliti ya Police yatsinzwe neza n’umurindi Bigirimana Abedi.

Bugesera Fc ikimara gutsindwa igitego cya kabiri, yahise ikanguka kuko ku mukota wa 26 nyuma y’iminota itanu itsinzwe igitego cya kabiri Umar Abba yatsinze igitego cya mbere cya Bugesera FC. Ibitego bibiri bya Police FC kuri kimwe cya Bugesera FC ni byo basoje igice cya mbere.

Mu gice cya kabiri, Police FC yatangiye ishaka gutsinda igitego cya gatatu, ariko abakinnyi ba Bugesera bugarira babaye ibamba bayibuza gutsinda igitego cya gatatu. Abakinnyi ba Bugesera FC bo bari bacumbitse imbere y’izamu rya Police FC bashaka igitego cyo kwishyura.

Ku munota wa 52, Anni Elijah wanyuze muri Bugesera, yongeye kugerageza uburyo bw’ishoti imbere y’izamu rya Bugesera, ku mahirwe make ya Police FC umupira unyura hejuru y’izamu rya Mfashingabo Didier.

Ku munota wa 75, Abba Umar wa Bugesera FC nyuma yo gucenga ba myugariro ba Police FC, yananiwe guhindura umupira mu izamu rya Police FC, awusubuje inyyuma Bigirimana Abedi arawitwarira.

Ku munota wa 88, Police Fc yari yamaze gucika intege, Bugesera FC ibifashijwemo na Bizimana Yannick yatsinze igitego cya kabiri, amakipe yombi atangira gukina anganya ibitego bibiri.

Umukino warangiye amakipe yombi akinganya ibitego bibiri ku bindi, Policve FC ikomeza kujya mu bihe bibi. Ni ibintu bihangayikishije abakunzi bayo ndetse bamwe muri bo badutangarije ko bibabaje.

Kugeza ubu Police FC yaguze abakinnyi batandukanye beza, ni iya gatanu n'amanota 20, Bugesera FC yo yahise ijya ku mwanya wa 12 n'amanota 12.

Nyamara n'ubwo Police FC ikomeje kwitwara nabi, Ku isoko ry'igura n'igurisha iri mu makipe yari yaguze neza. Kuko yaguze abakinnyi bakomeye nka Anni Elijah ukomoka muri Nigeria, Allan Katerega na Mandela Ashlaf bo muri Uganda, Issah Yakubu wo muri Ghana, Fred Muhozi, Richard Kirongozi Bazombwa, ndetse n'abandi.

Bugesera FC yaguye muswi na Police FC ibitego bibiri kuri bibiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND