Kigali

Ubukungu bw’u Buhinde bwatangiye gusubira inyuma

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:13/12/2024 8:06
0


Mu gihe ubukungu bw’igihugu cy’u Buhinde bwari bwagaragaye nk'uburi kuzamuka byihuse kurusha ibindi bihugu binini, imibare yatanzwe ku gipimo cya GDP muri Nyakanga kugeza Nzeli 2024, yerekanye igihombo gikomeye.



Iyi mibare  igaragaza ko ubukungu bw'u Buhinde bwasubiye hasi ku gipimo cya 5.4%, bikaba ari umusaruro mubi w'igice cy'ukwezi cyashize mu gihe cy'imyaka 7. Iki gipimo kiri munsi cyane y'icyo Banki Nkuru y'igihugu ya RBI yari yatangiye kwizera cya 7%, kigaragaza ko ubukungu bw’iki gihugu  butangiye kugabanyuka.

Nubwo ibi bitari bigoye ugereranije n’ibihugu byateye imbere, ariko ibi bivuze ko hari impinduka zigaragara mu mikorere y’ubukungu, zifite ingaruka ku buryo bwiza bwo gukora ubucuruzi no kwinjiza amafaranga mu gihugu.

Abahanga mu  by'ubukungu bavuga ko impamvu nyamukuru ziri muri ibi bibazo harimo; kugabanuka k'umusaruro w’abaguzi, ishoramari ry’abikorera rihoraho ryagabanyutse mu myaka myinshi ndetse no kugabanywa k'wIngengo y’Imari y’igihugu.

Ngo  ibi byose bikaba byarahungabanyije ubukungu bw’u Buhinde. Ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga byaragabanyutse,aho ibyoherejwe  mu 2023  igipimo cyageze kuri 2% gusa ku isoko mpuzamahanga.
 

Abacuruzi bakora ibicuruzwa byihuse (FMCG) bavuga ko ubucuruzi bwabo bwarushijeho gukomera, mu gihe imishahara mu bigo by’ubucuruzi bitunguranye byagabanutse. Iki ni ikibazo kigaragara mu mikorere y'ubukungu.

 Mu rwego rwo gukomeza kurwanya ibyo bibazo, Minisitiri w’Ubukungu, Nirmala Sitharaman, yavuze ko uyu mwanya mubi mu bukungu atari ikibazo gikomeye, ahubwo ari ukubera igabanyuka ry’Ingengo y’Imari mu gihe cy’amatora.

Yavuze ko ikigero cy’ubukungu cyiziyongera mu gihe kizaza, ndetse u Buhinde bukomeje kuba igihugu gikura byihuse nubwo hari imbogamizi nyinshi zirimo kugabanyuka k’umusaruro, ibiciro by’ibiribwa byiyongera ndetse n’ihungabana ry’ubuhinzi kubera ihindagurika ry’ibihe.
 

Ku rundi ruhande, bakurikiranira hafi iby'ubukungu, bavuga ko impamvu ya mbere itera ibi bibazo ari ukugabanya amafaranga atangwa na Leta, ndetse n’inguzanyo zihanitse zatumye igishoro kigabanyuka. Abacuruzi batinya gushora imari kubera ko igiciro cyo kubona inguzanyo kiri hejuru, bituma ubwiyongere bw’umusaruro bugira inzitizi.

 Byongeye kandi, u Buhinde bukomeje kugira ibibazo ku isoko mpuzamahanga kubera ko ibiciro by'ibyoherezwa hanze biri hejuru kubera imisoro yashyizweho, aho ubu igiciro cyo kugurisha ibintu hanze kiri hejuru ya 17%, bituma igihugu kidashobora guhangana neza ku isoko mpuzamahanga.

Imibare yerekana ko umusaruro w’inganda z’imbere mu gihugu zifite imikoranire n’ibigo bikomeye, harimo ibigo by’ubushakashatsi n’ibyo gutunganya ibicuruzwa, byinjiza miliyari 46 z’amadolari ya Amerika, ariko igiciro cyo gutunganya bimwe mu bicuruzwa kiri hejuru cyane, bigatuma bisaba igihe kirekire kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi bigarure umusaruro.
 

Nubwo bamwe bavuga ko ibisubizo byo gutanga inguzanyo bitagize ingaruka zikomeye, abahanga mu bukungu bagaragaza ko u Buhinde bukomeje gushora imari mu bice by’ubuhinzi no gukurura ishoramari riva mu bihugu nka Vietnam, mu rwego rwo guteza imbere ibicuruzwa byoherezwa hanze.

Imibare yerekana ko ubukungu bw'u Buhinde bugifite ingufu, ariko ibikorwa by’ubucuruzi biragabanyuka. Kugira ngo ubukungu bugaruke, u Buhinde bukeneye kongera gukora imishinga itanga umusaruro no gushora imari mu buryo bwagutse kugira ngo ikomeze kugira ingaruka nziza ku bukungu mpuzamahanga nk'uko bitangazwa na BBC.

TUYIHIMITIMA Irene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND