Kigali

Koreya ya Ruguru yakuye Miliyoni z’Amadolari mu mishinga yo gukorera kuri murandasi mu buriganya

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:13/12/2024 16:30
0


Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko Koreya ya Ruguru yakoze ibikorwa by'ubujura byo gukoresha imyirondoro y'ibinyoma, kwiba amakuru y'ibigo, no gusaba amafaranga mu buryo bw'uburiganya.



Urukiko rw’Akarere rwa St Louis rwashinje abantu 14 bo muri Koreya ya Ruguru, kugira uruhare mu mushinga wo kwiba amafaranga y'ibigo bya Amerika no kuyohereza muri gahunda z’intwaro za Pyongyang.

Abakozi kabuhariwe mu ikoranabuhanga  bo muri Koreya ya Ruguru, bakoresheje imyirondoro y’abantu bo muri Amerika n'ahandi ku isi kugira ngo babone akazi ko gukorera kure (remote work) mu bigo byo muri Amerika. Uburiganya bwabo bwatumye babona byibura miliyoni 88 z'amadolari (miliyari 121.088 z’amanyarwanda) mu gihe cy’imyaka itandatu. 

Abashinjwa, bakoze muri kompanyi ebyiri za Koreya ya Ruguru - “Yanbian Silverstar” iherereye muri China na “Volasys Silverstar” muri Rusia, aho biyitaga Intwari z'ikoranabuhanga nk'uko biri mu nkuru ducyesha BBC. 

Abakozi bashakaga guhabwa amafaranga y’umushahara angana na $10,000 ku kwezi. Bakoreshaga porogaramu ituma bigaragara ko bakorera muri Amerika nubwo bari mu bindi bihugu nka Koreya ya Ruguru.

Ibi bikorwa by’ubujura bigaragaza uburyo Koreya ya Ruguru yohereje abakozi benshi ku bigo bya Amerika  aho  abakozi 130 bikoanabuhanga  b’Abanya-Koreya ya Ruguru bakorana muribyo bigo. Bakaba bakora muburyo bwihishe nde tse ubu buriganya ibukuramo amafaranga menshi ayifasha guzamura urwego rw’igisikare no gucura intwaro kirimbuzi. 


Koreya ya Ruguru yokejweho umuriro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika


Umwanditsi:  TUYIHIMITIMA Irene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND