Umunyarwenya Mazimpaka Japhet uri mu bakomeye muri iki gihe, ari mu banyeshuri basoje amasomo yabo muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), aho yahawe impamyabumenyi ya Kabiri cy’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master's Degree).
Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024, ni bwo Kaminuza ya ULK yakoze umuhango wo gushyikiriza impamyabumenyi abanyeshuri basoje amasomo yabo mu byiciro bitandukanye.
Ni ku nshuro ya 21 iyi Kaminuza ishyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri. Abahawe impamyabumenyi barimo abanyenshuri 707 basoje amasomo y'Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza na 248 basoje amasomo y'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.
Umunyarwenya Mazimpaka Japhet usanzwe ari n’umunyamakuru wa Magic FM y'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru (RBA), ari muri 248 basoje amasomo ya Master's muri iyi Kaminuza.
Uyu musore yari asanzwe afite ‘Master’s of Development Studies (Ubushakashatsi n’Iterambere) yahawe mu Ukuboza 2023. Kuri iyi nshuro yahawe Master’s mu miyoborere (Master’s of Governance).
Mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko ari intambwe nziza yateye mu buzima bwe, kandi ko azaharanira gukoresha ubumenyi yavanye muri iyi Kaminuza.
Ati “Urumva ko ku bumenyi hiyongereyeho irindi tafari kandi ndajwe ishinga no kubukoresha mu kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’Igihugu cyanjye. “
“Nzi ko urugendo rukiri rurerure, ariko intego ni ugukomeza kongera ubumenyi no kubukoresha neza mu kubaka ejo hazaza heza kuri twese, kandi nizera cyane ko bishoboka.”
Japhet yamenyekanye cyane mu itsinda rya "Bigomba Guhinduka" no mu bindi bitaramo yagiye ategura byabereye hirya no hino mu gihugu.
Ibyishimo ni byose kuri Japhet nyuma y’uko asoje amasomo y’icyiciro cya Kabiri mu bijyanye na ‘Governance’
Japhet
Mazimpaka yavuze ko azahanira gukoresha neza ubumenyi yakuye muri ULK
TANGA IGITECYEREZO