Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukuboza 2024, Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda, n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF, Ishami ry’u Rwanda, byasinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije guharanira uburenganzira bw’abana mu Isi y’ikoranabuhanga.
Ni amasezerano yiswe
‘Memorandum of Understanding (MOU),’ agamije guteza imbere uburenganzira
bw'abana, uko bakoresha ikoranabuhanga no gukemura ikibazo cy'imirire mibi.
MTN Rwanda, yiyemeje
gushora agera kuri 34,625,000 Frw muri ubu bushakashatsi, mu rwego rwo
gusuzuma ingaruka abana bahura na zo kuri interineti zirimo ihohoterwa
rikorewe ku ikoranabuhanga, urugomo no gukoreshwa.
Ikindi kigamijwe muri ubu
bushakashatsi, ni ugufasha ababyeyi gucengeza imyitwarire myiza yo kuri
interineti mu bana babo. Hitezwe ko ibizava muri ubu bushakashatsi bizagira
uruhare runini mu kwita ku mutekano w'ikoranabuhanga w'abana barenga 500,000
bakoresha interineti mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yagaragaje uko bakiriye ubu bufatanye, ati: “Dutewe ishema no gukorana na UNICEF Rwanda kuri gahunda ihura neza n’indangagaciro zacu muri MTN Rwanda.
Ubu bufatanye bushyigikiye gahunda yacu y’ubukangurambaga
bwa ‘Help Children Be Children’ yatangijwe mu 2022, igaragaza ko twiyemeje
guharanira umutekano w’abana w’ikoranabuhanga, mu gihe abashobora gukoresha
interneti bagenda biyongera mu gihugu hose.”
Ni mu gihe Umuyobozi wa
UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey, yavuze ko ubu bufatanye bugaragaza ko
UNICEF yonyine idashobora gukemura ibibazo biri mu burezi, mu mirire ndetse no
mu rugendo rwo kurengera abana. Yongeyeho ko kugira ngo ibi bibazo byose bikemuke
burundu, hakenewe n’inkunga ya Leta, ndetse n’iy’abikorera by’umwihariko.
Ati: “Nejejwe no kubona
MTN iteye iya mbere mu kwerekana uko umutungo w’ibigo binyuranye ushobora gukoreshwa
mu kuzana impinduka za nyazo mu mibereho y’abana aho baherereye mu gihugu hose.”
Si ubushakashatsi gusa,
kuko mu masezerano MTN na UNICEF basinye, harimo no gushyigikira
ubukangurambaga bwiswe 'One Egg per Child,' bugamije kurandura ikibazo
cy'imirire mibi mu bana, aho MTN izafasha muri iyi gahunda yo gutanga amagi ku
bana buri munsi.
Biteganyijwe ko abana
1,000 ari bo bazungukira muri iyi gahunda by'umwihariko abo mu duce tw'Akarere ka
Gicumbi.
MTN kandi, yiyemeje
gukuraho ikiguzi cyose cya internieti ku mbuga zinyuranye zinyuzwaho amasomo,
zirimo urwitwa 'Rwanda Education Board (REB) e-learning resources,' iza UNICEF
zirimo Itetero, Ingazi n'izindi. Ni ukuvuga ko umwana, umurezi cyangwa se
umubyeyi azajya ajya kuri rumwe muri izi mbuga ku buntu.
Binyuze muri uku koroherezwa, byitezwe ko abana barenga miliyoni imwe n'igice, abarimu ndetse n'abashinzwe kwita ku bana ari bo bazabyungukiramo.
MTN Rwanda na UNICEF Rwanda byasinyanye amasezerano y'ubufatanye agamije imibereho myiza y'abana by'umwihariko abisanga mu isi y'ikoranabuhanga
Ni amasezerano yashyizweho umukono n'Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe n'uwa UNICEF Rwanda, Julianna Linsey
Ni igikorwa cyakiriwe neza ku mpande zombi
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gikorwa
AMAFOTO: Serge Ngabo - InyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO