Kigali

Imbamutima za Harerimana Abdelaziz na Habimana Yves bahamagawe bwa mbere mu Amavubi

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:12/12/2024 18:20
0


Ibyishyimo ni byose kuri rutahizamu wa gasogi United, Harerimana Abdelaziz na Rutahizamu wa Rutsiro FC, Habimana Yves bahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu 'Amavubi' ya CHAN.



Kuri uyu wa Kane itariki ya 12/12 2024 Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yashyize hanze urutonde rw'agateganyo rw'abakinnyi 31 bazakina n'ikipe y'igihugu ya Sudani y'Epfo mu mikino y’ijonjora rya Kabiri ry’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024).

Ni urutonde rwagaragayeho Emery Bayisenge ukinira Gasogi United, Benedata Janvier wa AS Kigali, Niyonzima Olivier ‘Seif’ wa Rayon Sports na Mugiraneza Frodouard wa APR FC bataherukaga guhamagarwa mu ikipe y'Igihugu.

Mu bakinnyi bahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda harimo Habimana Yves wa Rutsiro FC uri mu bamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona kugeza ubu, ndetse na Harerimana Abdelaziz wa Gasogi United.

Mu rwego rwo kumenya imbamutima  ndetse n’imigabo n’imigambi aba bakinnyi Harerimana Abudelaziz na Habimana Yves bahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu bafite, ku murongo wa telefone InyaRwanda yabashije kuvugana na Harerimana Abudelaziz, kuko ubwo iyi nkuru yakorwaga ntabwo Habimana Yves twabashije kumubona kuri telepfone.

Harerimana Abudelaziz yagize ati: “Nabyakiriye neza nk’umuntu uhamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu, biba bishimishije, kandi nta muntu biba bitashimisha nanjye ubwanjye byanshimishije cyane.

Uyu mukinnyi ukina asatira izamu muri Gasogi United yashimangiye ko ibintu bigiye guhinduka, akomeza agira ati: “Abdelaiz bari bazi udahamagarwa mu ikipe y’igihugu, ubu ibintu bigiye guhinduka;

Kuko iyo uhamagawe mu ikipe y’igihugu hari izindi nshingano uba ufashe, hagiyeho n’ikipe y’igihugu, ubu gahunda ni ugukora cyane kugira ngo ikipe y’igihugu nyiheshe ishema, n’ikipe yanjye nkomeze nyihe ibyo nayihaga."

Abdelaziz yavuze ko mu ikipe y’igihugu atazirara, ahubwo azaguma gukora cyane, ku buryo inshuro zose noneho azajya yisanga mu ikipe y’igihugu. Ati: “ Ingamba mfite ni uko ntazirara ku bwo kuba mpamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu, ndatekereza ko nta yindi nshuro bazongera guhamagara ikipe y’igihugu ngo haburemo izina rya Harerimana Abdelaziz.

Abdelaziz yavuze ko atazagorwa no kwisanga muri bagenzi be cyane ko bamwe basanzwe bakinana abandi akaba ari inshuti zo mu buzima busanzwe. Abantu bahamagaye ni abantu dusanzwe duhura, duhurira muri shampiyona, harimo n’abo dukinana, harimo n’inshuti zisanzwe, navuga ko abakinnyi bahamagawe tuziranye, ku buryo ntavuga ko kwiyakira bizangora".

Abdelaziz kandi yavuze ko ikimujyane mu ikipe y’igihugu atari ukwicara cyangwa kujya kuyisura, ahubwo ari ugukora cyane. Ati: “Ikintu navuga ni uko abakinnyi b’abanyarwanda barahindutse haba mu kibuga no mu mutwe, bagaragaza ko bafite ubushake n’inyota yo kugera kure. 

Ubwo bushake bafite rero ni na bwo nanjye mfite kugira ngo nanjye ngire icyo ngaragaza. Si ngiye kurebera cyangwa gusura ikipe y’igihugu, Amavubi, ngiye gukora cyane kandi bizagaragarira buri wese.

Harerimana Abdelaziz ukinira Gasogi United yahamagawe bwa mbere mu ikipe y'igihugu "Amavubi"

Harerimana Abdelaziz yavuze ko nta gahunda yo kongera kubbura mu ikipe y'igihugu "Amavubi"

Habiman Yves ukinira Rutsiro FC ni umwe mu bakinnyi bahamagawe bwa mbere mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND