Kuri uyu wa Kane, ubushinjacyaha bwo muri Suwede bwatangaje ko bufunze iperereza ry’icyaha cyo gufata ku ngufu ryakorerwaga rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid, Kylian Mbappé.
Iri perereza ryatangiye nyuma y’urugendo rwa Mbappé mu mujyi wa Stockholm mu kwezi kwa Cumi uyu mwaka. Gusa, ubushinjacyaha bwavuze ko nta bimenyetso bihagije byabonetse ngo hakomeze gukorwa iperereza harebwa ko Mbappe yakoze icyaha cyo gufata ku ngufu.
Marina Chirakova, umushinjacyaha mukuru wakurikiranaga iri perereza, yatangaje ko nubwo hari abantu bashinjwaga ibyaha birimo gufata ku ngufu n’ibindi birego bibiri by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, nta mpamvu zifatika zo gukomeza iryo perereza.
Yagize ati: “Mu gihe cy’iperereza, habayeho kwerekana
umuntu umwe ushinjwa ku mpamvu zumvikana, ariko isuzuma ryerekanye ko
ibimenyetso bihari bidahagije. Kubera iyo mpamvu, iperereza
rirahagaritswe.”
Chirakova yongeyeho ko uwatanze iki
kirego atigeze amenyeshwa ko hari ibyaha ashinjwa.
Nubwo ubushinjacyaha butigeze butangaza izina ry’ushinjwa, ibinyamakuru byinshi byo muri Suwede byatangaje ko ari Kylian Mbappé.
Ibi byatangajwe mu gihe yari mu biruhuko muri Suwede, aho
yasuye Stockholm mu kwezi kwa cumi. Icyo gihe abanyamategeko ba Mbappé bahakanye
ibyo birego, rivuga ko nta shingiro bifite.
Mu kiganiro yagiranye na televiziyo Canal Plus yo mu Bufaransa ku cyumweru, Mbappé w’imyaka 25 yavuze ko yatunguwe no kumva ko avugwa mu iperereza ku byaha byo gufata ku ngufu.
Yagize ati: “Ibi ni ibintu byaje mu buzima bwanjye
bitunguranye. Sinigeze numva ko mfite aho mpuriye nabyo. Nta na rimwe nigeze
mbona ko ibi byaba ikibazo cyanjye.”
Mbappé yanagaragaje ko atigeze
ahamagazwa cyangwa ngo avugane n’ubuyobozi bwo muri Suwede ku by’iki kibazo.
Ku itariki ya 10 Ukwakira, Mbappé yagaragaye mu mujyi wa Stockholm, aho yari yagiye mu bikorwa byihariye mu gihe ikipe y’u Bufaransa yakiniraga yari mu mikino ya Nations League.
Nyuma y’iminsi
mike, ibinyamakuru byo muri Suwede byatangiye gutangaza ko ari we ucyekwa mu
iperereza ryatangijwe ku muhungu wafashe umukobwa ku ngufu mu kabyiniro. Gusa,
nta bimenyetso bifatika byemeza ko yagize uruhare muri icyo kibazo.
Ubushinjacyaha bwa Suwede bwari bwemeje ko bwatangije iperereza ku birego byo gufata ku ngufu, ariko bwirinda kugira byinshi butangaza ku mpamvu zatumye iki kibazo kigarukwaho.
Kylian yagizwe umwere ku byaha yashinjwaga byo gufata ku ngufu
N;ubwo Mbappe atitwaye neza mu ntangiriro ze muri Real Madrid, ategerejweho kuzacungura Real madrid akazayihesha igikombe
TANGA IGITECYEREZO