Nyuma yo kubagwa ubwonko mu ntangiriro z’iki cyumweru, Perezida wa Brazil Luiz Inacio Lula da Silva yongeye kubagwa ku nshuro ya kabiri kubera ikibazo cyo kuva amaraso mu bwonko yagize.
Ku
wa Kabiri muri iki cyumweru, mu bitaro bya Sao Paulo's Sirio-Libanes biherereye
mu murwa mukuru wa Brazil habereye igikorwa cyo kubaga mu bwonko Perezida Luiz
Inacio Lula da Silva wagize ikibazo cyo kuva amaraso mu bwonko. Icyo gihe
yabazwe kugira ngo bavane amaraso hagati y’ubwonko bwe na 'meningeal membrane'.
Nyuma
yo kumubaga, umuganga wihariye wa Perezida, Roberto Kalil Filho yavuze ko
ikibazo Perezida yagize cyaturutse ku mpanuka yakoze mu mpera z’Ukwakira iwe mu
rugo ubwo yagwaga.
Kuri
uyu wa Gatatu, abaturage ba Brazil bongeye kubwirwa ko mu gitondo cyo kuri uyu
wa kane Perezida wabo asubira ku iseta akongera kubagwa kugira ngo birinde yuko
yazongera kugira icyo kibazo cyo kuva amaraso mu bwonko.
Nkuko
tubikesha ikinyamakuru Reuters, Perezida Luiz Inacio Lula da Silva yamaze
kubagwa kandi igikorwa cyagenze neza. Ni igikorwa cyatwaye amasaha abiri yose
muri iki gitondo.
Nyuma
yo kumubaga, Roberto Kalil Filho, umuganga wihariye wa Perezida yavuze ko iki
gikorwa cyagenze neza kandi ko ibyo bifuzaga kumukorera byagenze neza ku kigero
bifuzaga.
Perezida wa Brazil yamaze kubagwa mu bwonko ku nshuro ya kabiri muri iki cyumweru
TANGA IGITECYEREZO