Kigali

Elon Musk arasatira gukuba inshuro eshatu ubutunzi bwa Bill Gates

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:12/12/2024 16:33
0


Elon Musk usanzwe ari umuherwe wa mbere, akomeje guca uduhigo yari asanganywe aho kuri ubu yabaye umuntu wa mbere utunze Miliyari 400$ akaba akomeje guharura inzira zo gukuba inshuro eshatu Bill Gates wamaze imyaka myinshi ari umuherwe wa mbere ku Isi.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, urubuga Bloomberg Billionaire Index rwashyize hanze uko abakimaze bahagaze mu mifuka yabo magingo aya, hanyuma Elon Musk utari gukora ikosa muri businesi akomeza kwereka igihandure abamukurikiye.

Bloomberg yatangaje ko umutungo wa Musk umaze kwiyongereyeho 77% kuva amatora yo mu Gushyingo aho kuri ubu wageze kuri miliyari 447$. Kandi umunsi ku wundi ubutunzi bwe bukomeza gutumbagira n’ibikorwa bye bikiyongera mu buryo bw’agaciro mu bifatika (Amafaranga).

Bloomberg itangaza ko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, Elon Musk amaze kunguka Miliyari $218 akaba ariwe winjije menshi muri uyu mwaka. Jeff Bezos niwe wabaye uwa kabiri mu kwinjiza agatubutse muri uyu mwaka aho amaze kwinjiza Miliyari $72.1 hanyuma Marck Zuckerberg akaba uwa gatatu winjije Miliyari $95.5.

Bill Gates wari uzwi na benshi kandi akaba yarabaye umuherwe wa mbere ku Isi imyaka myinshi, ari ku mwanya wa karindwi na Miliyari $165 aho muri uku kwezi we yahombye Miliyoni $131 naho uyu mwaka wose akaba amaze kwinjiza Miliyari $24.2.

Uru rutonde rwa Bloomberg rugaragaza ko magingo aya abaherwe 15 ba mbere ku Isi, 14 bakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’undi umwe ukomoka mu Bufaransa ariko Elon Musk akaba yenda kurusha amafaranga inshuro ebyiri umugwa mu ntege ariwe Jeff Bezos kuri ubu ufite Miliyari $249.

Ubushakashatsi buheruka kujya hanze nabwo bwakozwe na Bloomberg Billionaire Index, buvuga ko Elon Musk ariwe ushobora kuzaba umuntu wa mbere mu mateka y’Isi uzuza Trillion. Ubu bushakashatsi buvuga ko Elon Musk adahuye n’icyiza cy’igihombo, yaba yamaze guca aka gahigo mu mwaka wa 2029.

Kuba Elon Musk ariwe uri ku ibere ku buyobozi bushya bwa Donald Trump buzatarngira inshingano mu ntangiriro z’umwaka utaha, bizakomeza kumuhesha amahirwe yo gukomeza gutera imbere kurusha abandi bahanganye kuko isoko rya Amerika no gushyigikirwa na Amerika mu mahanga yose.


Elon Musk nyiri Tesla akomeje guca uduhigo uko bwije n'uko bucyeye abandi baherwe bagenzi be bakirota


Mu gihe Elon Musk yinjizaga Miliyari 62$, Bill gates we yahombye Miliyoni 131$ uku kwezi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND