Kigali

Gloire ATS yahaye iminsi mikuru abakunzi ba Gospel nyuma yo gusohora Album ya gatatu 'Child of God'

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:12/12/2024 15:23
0


Umuhanzi nyarwanda utuye muri Canada, Gloire ATS, uhimbaza Imana mu njyana ya Rock, Reggae na Afrobeat, yahaye iminsi mikuru abakunzi b'umuziki wa Gospel binyuze mu ndirimbo nshya y'amashusho "Roi Jésus" iri kuri Album ye ya gatatu "Child of God".



Mu minsi ishize ni bwo Gloire ATS yashyize hanze Album y'indirimbo 10 yise "Child of God" iriho indirimbo 7 ziri Gifaransa n'izindi 3 ziri mu Cyongereza. Iyi Album ihuza guhimbaza, gutekereza no kwizera, igashimangira guhitamo, kuvugururwa no gutsinda binyuze mu rukundo rwa Kristo.

Indirimbo eshatu ziri mu Cyongereza ni "Love Letter", "Child of God" na "Free". Ni mu gihe indirimbo 7 ziri mu rurimi rw'Igifaransa ari "Enfant de Dieu", "Lettre d’amour", "Roi Jésus", "Enfant de Dieu", "En toi seul", "Libéré", "Vainqueur" na "Un feu nouveau".

Kuri ubu Gloire ATS yashyize hanze indirimbo "Roi Jésus" iri kuri iyi Album ye ya gatatu. Yabwiye inyaRwanda ko "Roi Jésus" ari yo yakoze bwa mbere kuri iyi album. Yahishuye ko iifite ubuhamya bukomeye dore ko ubwo yajyaga gufata amashusho yayo, yakoze impanuka, yaje kuba imbarutso z'indirimbo zindi zigize iyi album ye nshya.

Ubwo yatekerezaga ku byamubayeho, muri we hadudubije indirimbo. Ati "Nakoze impanuka yampatiye gutera intambwe nsubira inyuma cyane mu kwiga Bibiliya no kwandika indirimbo. Icyo gihe cyo gutekereza, cyatumye nkora indirimbo zigize iyi album. 

Mu kwandika "Roi Jésus", byatangiranye no gutekereza kuri Gutegeka 8: 10-14. "Uzarya uhage, uzashimira Uwiteka Imana yawe igihugu cyiza yaguhaye. Wirinde ntuzibagirwe Uwiteka Imana yawe, ngo utitondera ibyo yategetse n’amateka yayo n’amategeko yayo, ngutegeka uyu munsi. Numara kurya ugahaga, ukamara kūbaka amazu meza ukayabamo;

Inka zawe n’imikumbi yawe, n’ifeza zawe n’izahabu zawe n’ibyo ufite byose bikaba bigwiriye, uzirinde umutima wawe we kwishyira hejuru, ngo wibagirwe Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y’uburetwa".

Gloire ATS akomeza avuga ko mu gihe yatekerezaga kuri ibi Byanditswe Byera, yasanze ko muri kamere, aparanira kudashimira. Ati "Ariko, nabonye uburyo byoroshye abantu bashobora kwibagirwa ababafashije. Ibi byatumye ntekereza ku mibanire yanjye n'Imana.

Nubwo nshobora kwirinda kuba indashima ku bandi, iyo ncumuye, ngomba gusaba imbabazi zayo vuba kugira ngo ntagwa mu kudashima kimwe. Muri uko kujijuka k'umutima wanjye, mfata igikoresho cyanjye ntangira gucuranga ntekereza kuri iyi mirongo. Ni bwo Roi Jésus yavutse." 

Gloire ATS yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya ari amagambo ye yabwiraga Imana abikuye ku mutima, "nkemera ibyo yakoze byose mu buzima bwanjye - kuva ku mpano y'agakiza, ku muryango wanjye, akazi kanjye, n'Umwuka mfite. Muri We niho ntuye (Ibyakozwe 17:28)."

Yavuze ko mu gihe isi yose iri kwizihiza ivuka rya Yesu Kristo buri mwaka ku ya 25 Ukuboza, "reka twibuke ko ari we soko y'ibyishimo byacu, ibyiringiro n'amahoro. Tumwita Umwami n'Umutware w'amahoro kuko ingoma ye izakuraho intambara zose n'ububabare. Kumumenya ni amahirwe, reka rero twishimire hamwe!".


Gloire ATS yahaye iminsi mikuru abakunzi b'indirimbo ze binyuze mu ndirimbo ye nshya

REBA INDIRIMBO NSHYA "ROI JESUS" YA GLOIRE ATS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND