Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko barekuye Usanase Shalon wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Jacky, ariko ko bari kumurikirana ari hanze nyuma yo kumuganiriza, hakagira ibyo bemeranyaho.
Jacky yatawe muri yombi ku wa 5 Ukuboza 2024 akurikiranweho gukora ibikorwa by’ibiterasoni mu ruhame no gutangaza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe mudasobwa, gutukana mu ruhame no gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina.
Ni nyuma y'igihe cyari gishize yihanangirizwa ahanini bitewe n'ibiganiro yagiye akorera ku miyoboro inyuranye ya Youtube avuga ko amagambo y'urukozasoni, ibintu byagiye bituma benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaza ko bidakwiye. Yari afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Gikondo; ndetse yarekuwe tariki 9 Ukuboza 2024.
Mu kiganiro na Radio 10, Dr. Murangira yavuze ko bahisemo kurekura Jacky kubera ko "Nta mpamvu twasanze yo kumurikirana afunze. Kuko ibimenyetso by'ibyo yakoze birahari.” Yakomeje avuga ko "No kumushyira hanze (kumurekura) hari ibyo twumvikanye. Agomba kubahiriza."
Dr. Murangira yavuze ko mu ibazwa, babonye ko Jacky "akeneye n'umuganga umufasha mu by'imitekerereze. Ibyo nabyo rero twabyumvikanye hari ibyo azakora.”
“Ngirango ubutabera bugamije no gufasha umuntu (burakenewe). Icyaha kigahanwa, ariko n'umuntu nawe agasanwa, agasubira muri sosiyete, kuko ntawifuza ko umuntu yava muri sosiyete kubera ibyaha."
Murangira yihanangirije abafite shene za Youtube n'abandi 'batunga 'microphone' abantu bameze nka Jacky'. Yavuze ko hari ibiganiro byasibwe bya bamwe mu bantu bagiye baha uruvugiro Jacky, kandi ko uyu murongo ukomeje wo kwihanangiriza buri wese.
Hari aho yagize ati "Kuko ufata umwanya wa 'Editing' (iyo ugiye gusohora ikiganiro), rero iyo uvuze uti ibi mbirekeyemo, ni uko uhamanya nawe ko ugomba kubitangaza."
Yavuze
ko abafite shene za Youtube bakomeje kwihanangirizwa mu kudaha umwanya abantu
bafite intege nke mu buzima n'imitekerereze, ariko ko bamwe muri bo banze
gucika kuri iyo ngeso ari nayo mpamvu 'hari ikigomba gukorwa'. Ati "Ni abafatanyacyaha
(Avuga ku bantu bafite shene za Youtube).
RIB yatangaje ko yarekuye Jacky nyuma y’uko hari ibyo bumvikanyeho, ndetse basanze akeneye umuganga mu by’imitekerereze
TANGA IGITECYEREZO