RURA
Kigali

Black Panther ni imwe mu filime zagaragaje Afurika mu ruhando mpuzamahanga

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:10/03/2025 9:37
0


Zimwe mu filime zikomeye zagaragaje umugabane wa Afurika ku rwego mpuzamahanga, zirimo Black Panther ndetse n’izindi zatumye uyu Mugabane ugaragara mu buryo bushya mu bijyanye na Sinema.



Sinema yo mu Burengerazuba, by'umwihariko ibigo bikora filime nka Hollywood, byagiye bigaragaza Afurika mu buryo butari bwiza, aho usanga inkuru nyinshi zivuga gusa ku bibazo by’ubukene, intambara, imfu, n’impanuka, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Global Citizen.

 Amy E. Harth mu isesengura ryayo ryitwa Representations of Africa in the Western News Media: Reinforcing Myths and Stereotypes yavuze ko: "Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi, inkuru imwe gusa ivuga kuri Afurika, ikagaragaza Afurika nk'ahantu hateye ubwoba, umwijima, ihohoterwa, inzara, ubukene, ndetse n'ikizere gike."

Mu mwaka wa 2023, filime za Afurika ntizari zikunze kugaragara mu marushanwa y'ibihembo mpuzamahanga nka Oscars. Mu myaka 90 ishize y'amarushanwa ya Academy Awards, filime eshatu gusa zari zaravuye muri Afurika ari zo zatsindiye igihembo cya Best International Film, nk'uko byatangajwe na Okay Africa.

Raporo y'ishami rya UNESCO yo muri 2021 yerekanye ko inganda za filime n’amashusho muri Afurika zishobora kugira agaciro ka miliyari 20 z’amadolari, ndetse zigatanga imirimo miliyoni 20.

Ibi bitangazamakuru nka Netflix na Disney+ bimaze imyaka mike bishora imari mu banyamwuga bo muri Afurika ndetse no mu bikorwa byaho, binyuze mu gusohora imishinga ya filime yaba izitangira ndetse n'iziruhererekane.

 Iki gihe ni igihe cyo gushyira imbere inkuru z’a Afurika, imico yayo n’abantu bayo mu buryo bwagutse kuri Sinema no ku biganiro, aho inkuru zayo  zigaragara mu buryo bushya kandi butandukanye, kandi abahanga b’Afurika bakomoka mu bikorwa bya filime n’ibindi bikorwa bigenda bigaragaza umuco n’ubuzima bwo muri Afurika.

Dore filime zerekana neza Afurika mu buryo bwagutse nk'umugabane wazanye impinduka muri Sinema:

 1. Black Panther: Wakanda Forever (2022)


Iyi filime bwari ubwa mbere isi ibonye muri Afurika  hagaragaye imeze gutya mu mashusho ya Marvel Cinematic Universe, irimo abakinnyi benshi b'abirabura ndetse n'abayikoze benshi bakaba ari bo nk'uko bigaragara mu nyandiko yaturutse mu kinyamakuru Independent.


Black Panther yagaragazaga ubwami bwa Wakanda bubarizwa muri Afurika  nk'ubufite ubutunzi, uburyo bw'imiyonorere, ikoranabuhanga rihambaye kurusha ahandi ndetse n'umuco by'ihariye.

Ibyagaragajwe muri iyi filime byatumye benshi babona umugabane wa Afrurika  nk'ahantu hakubiye ibyiza byinshi.

2. Supa Team 4 (2023)

Iyi ni yo filime ya mbere yakinwe iri mu buryo bwa filime z'abana mu 2023 igaragaza itsinda ry'abana 4 b'abakobwa nk'uko izina ryayo ribivuga bari intwari. Iyi filime yakorewe muri Lusaka na Zambia.

Malenga Mulendema, wayoboye iyo filime yabwiye CBS News ati: "Mu gukora Superheroes yakorewe muri Lusaka, nashatse kwereka Isi abakobwa bane b'Abanyafurika bafite imbaraga, batabaye umunsi mu buryo bwabo bwiza kandi butangaje, nshaka kugaragaza ko umuntu uwo ari we wese, aho ava hose, ashobora kuba intwari".

3. African Folktales Reimagined (2023)

African Folktales Reimagined ni filime y'uruhererekane yibanda ku nkuru zisanzwe zo muri Afurika cyane cyane iza kera kugira ngo zisangizwe abo mu bihe bya none. Iyi filime yakozwe na Netflix ku bufatanye na UNESCO. Itsinda ry’abahanzi bakora uyu mushinga rituruka muri Tanzaniya, Afurika y’Epfo, Nigeria, Kenya, Mauritania na Uganda, rikaba ryarayihinduye inkuru esheshatu za gakondo zituruka muri Afurika, zikaba zarahinduwe mu buryo bwa Sinema zirimo ibitekerezo byibanda ku ngingo zirimo ihohoterwa ryo mu ngo, urukundo, agahinda, ibitangaza, kwiyahura, n'ubukwe bw’abana.

4. Kizazi Moto: Generation Fire (2023)

Iyi filime y'ibice 10 igizwe n'inkuru zitandukanye yakozwe na Peter Ramsey watsindiye ibihembo bya Oscars ndetse na Anthony Silverston ukorera ikigo gikora filime z'abana cyo muri Afurika y'Epfo, "Triggerfish" hamwe n'undi utunganya filime Tendayi Nyeke.

Iyi filime igaragaza ikiragano gishya(generation ) cy'abakora filime bo muri Afurika bashyira imbaraga zabo mu gutegura filime. Abayobora iyi filime bagera kuri 14, baturuka mu bihugu birimo Zimbabwe, Uganda, Afurika y'Epfo, Nigeria, Kenya ndetse na Misiri(Egypt).

5. The Woman King (2022)

Filime "The Woman King" ivuga inkuru idasanzwe y'itsinda ry'abagore b'intwari b'abarwanyi bitwa "Agojie", bari abarinzi b'umwami w'ubwami bwa "Dahomey" mu myaka ya 1800. Aba bagore b'intwari bari bafite ubumenyi bukomeye n'ubutwari budasanzwe. Iyi filime yakozwe ishingiye ku byabaye mu by'ukuri, igakurikirana urugendo rw'umuyobozi General Nanisca (uyu mwanya ukinwa na Viola Davis, watsindiye igihembo cya Oscar) utera ushishikariza umwami (umwanya wakinwe na John Boyega) kugira ngo bahangane n'abanzi bashaka guhohotera izina ryabo no kwangiza umuco wabo.

Ikigo cya The British Film Institution(BFI) cyavuze ko iyi filime igaragaza neza uburyo butandukanye kandi bwihariye bwo kubaho ku bagore n'abakobwa

Iyi filime igaragaza ko abagore bashinzwe kurwana bakifatira umwanzuro wo kudashaka abagabo, ahubwo bagahora bita ku kurinda ubwami bwabo. Ibi bitandukanye n'uko abagore ba Afurika  bari barerekanwe mu itangazamakuru ry'u Burayi mu bihe byashize, nko muri filime ya Eddie Murphy yitwa Coming to America yo mu mwaka 1988, aho berekanwaga nk'abantu bafite ishusho y'uburaya, bategekwa, kandi badafite ububasha nk'ubwo abagabo bafite.

6. Neptune Frost (2021)

Iyi filime yafatiwe hafi ya yose mu Rwanda, harimo umukinnyi Matalusa (usanzwe yitwa Bertrand Ninteretse), umukozi wo mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro ari mu bwoko bwa coltan, uba ari umutangabuhamya ku rupfu rw’umuvandimwe we muto wicishwe n’umwe mu bayobozi, igihe bari mu kazi. Harimo abandi bakinnyi nka Neptune (usanzwe yitwa Elvis Ngabo) ndetse n'ukina ari umunyarwanda  (usanzwe yitwa Cheryl Isheja).










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND