Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, gitangaza ko abarenga 95% bandura Mpox binyuze mu mibonano mpuzabitsina.
Umuyobozi w’Ishami
rishinzwe kurwanya Ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr
Edson Rwagasore, ubwo yatangaga ishusho y’uburyo u Rwanda ruhagaze mu kurwanya
indwara z’ibyorezo n’uko bihagaze mu Karere, yatangaje ko abarenga 95% bandura Indwara
ya Mpox binyuze mu mibonano mpuzabitsina.
Yaboneyeho no gutangaza
ko abantu bane cyangwa batanu bandura Indwara ya Mpox mu Rwanda buri cyumweru. Ibi,
Dr Edson Rwagasore yabitangarije mu kiganiro ‘Waramutse Rwanda’ cya Televiziyo
Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024.
Dr Edson Rwagasore yavuze
ko muri iki gihe hari ibyorezo bigenda byiyongera bisaba inzego kuba maso.
Ati: "Ibyorezo
byinshi biri kuva mu nyamaswa bijya mu bantu. Birasaba ko twitegura, tugakorana
n’inzego zitandukanye, tugafatanya mu guhanahana amakuru.''
Muri Nyakanga 2024 ni bwo
abantu ba mbere barwaye indwara ya Mpox bagaragaye mu Rwanda, baravurwa
barakira.
Inzego z’ubuzima
zatangaje ko ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo zirimo gukaraba
intoki kenshi no kwirinda imibonano mpuzabitsina yaba ikingiye cyangwa
idakingiye kuko ari ho hari ibyago byinshi byo kwanduzanya Mpox.
Muri Nzeri 2024 ni bwo u
Rwanda rwatangiye gukingira Mpox, bitangirira ku bantu 300 biganjemo abafite
ibyago byo kwandura nk’abaganga n’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Ishami ry’Umuryango
w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS ryashoye arenga miliyoni 600$ mu rugamba
rw’amezi atandatu rwo guhangana n’iki cyorezo mu bice bitandukanye by’Isi.
TANGA IGITECYEREZO