Kigali

Dore ibintu 7 udakwiye gukora mu gitondo ukibyuka

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:24/12/2024 8:21
0


Abahanga mu bijyanye n’imyitwarire n’ubuzima bwa muntu basobanura ko hari ibintu bimwe na bimwe udakwiye gukora mu gitondo ukibyuka kugira ngo ukomeze kugira umunsi mwiza kandi ugire ubuzima bwiza.



Bimwe mubyo udakwiye gukora:

Kubyuka utazuyaje cyangwa ugahita ushiduka:

Kubyuka utazuyaje bihungabanya uburyo umubiri uva mu buruhuko. Ibi bishobora gutuma umutima ukora cyane ku buryo butunguranye, bigatera umunaniro kare. Ni byiza kubanza gufata iminota mike, ukanagorora umubiri buhoro.

Kureba muri telefoni ako kanya:

Kwihutira kureba telefoni bigira ingaruka mbi ku mitekerereze, cyane iyo uhise usanga ubutumwa buhungabanya umutuzo cyangwa amakuru atari meza. Ibi bishobora gutera stress hakiri kare, kandi bikabangamira gahunda z’umunsi.

Guhita ufata amafunguro ya mu gitondo:

Ifunguro rya mu gitondo ni ingenzi kuko ryongera imbaraga nyuma y’amasaha menshi nta kintu urya. Kurisimbuka bishobora gutuma igipimo cya sukari mu maraso kigabanuka, bigatera umunaniro no kugabanya ubushobozi bwo kwibanda ku byo ukora.

Gukomeza kuryama igihe kirekire nyuma yo gukanguka:

Nubwo waba ugikeneye kuruhuka, gukomeza kuryama nyuma yo gukanguka bishobora gutuma umubiri wawe ubura gahunda, bigatuma wumva umunaniro kurushaho mu masaha akurikiyeho.

Sibyiza kunywa ikawa cyangwa icyayi :

Abahanga bavuga ko mu gitondo umubiri ukora cortisol nyinshi, yongera ubushobozi bwo kuba maso. Kunywa ibinyobwa birimo caffeine ako kanya bishobora guhungabanya uyu murongo w’umubiri, bigatuma uba umunyantege nke nyuma y’igihe gito.

Kwirengagiza gukora imyitozo ngororamubiri:

Gukora imyitozo ngororamubiri byoroheje mu gitondo bifasha umubiri gukanguka neza no gutuma amaraso atembera neza. Iyo utabikoze, umubiri wawe ushobora gukomeza kumera nk’uwasinziriye, bikabangamira imikorere y’umunsi.

Kudafata umwanya wo gutekereza no gutegura umunsi:

Iyo utabanje guha umwanya gahunda zawe zo ku munsi, ushobora guhura n’akajagari mu mitekerereze no mu bikorwa byawe. Gufata umwanya wo gutegura umunsi biguha uburyo bwo guhangana n’ibyo ukeneye gukora neza kandi udataye umutwe.

Fata umwanya wo kwita ku mubiri wawe no gutegura umunsi neza, wirinde ibintu bishobora kwangiza uko wiyumva n’imikorere yawe. Ibi bizatuma umunsi wawe uba mwiza kandi ubyara umusaruro.


Umwanditsi: Rose Mary Yadufashije






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND