Kigali

Nyina wa Beyonce yutswe inabi ku bw'ibyo yanditse kuri Jay-Z ushinjwa gufata ku ngufu umukobwa w'imyaka 13

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:10/12/2024 11:43
0


Nyina wa Beyonce yakoze igikorwa gitangaje ku mbuga nkoranyambaga ubwo Jay-Z yashinjwaga gufata ku ngufu umukobwa w'imyaka 13, akaba ari icyaha bivugwa ko yafatanyije na Diddy.



Ikirego cyatanzwe mu rukiko rwa Southern District rwa New York muri Ukwakira, hanyuma kigasubirwamo ku Cyumweru, kivuga ko Shawn Corey Carter uzwi nka Jay-Z ashinjwa gufata ku ngufu umukobwa w'imyaka 13 hamwe na Diddy, nubwo we yahakanye ibyo birego akavuga ko ari ugushaka kumwaka amafaranga.

Tina Knowles, nyina wa Beyonce, yatutswe n'abafana na Jay-Z nyuma y'uko akanze "Like" [gukunda ikintu] ku butumwa bwa Instagram buvuga k'umukwe we Jay-Z washinjwe gufata ku ngufu umukobwa w'imyaka 13 hamwe na Diddy. Ubutumwa bwashyizweho na ABC7Chicago.

Tina Knowles w'imyaka 70 ntiyigeze avuga ku mugaragaro ku birego bikomeye byashinjwe Jay-Z, gusa ibyo yakoze byakomeje kuvugwaho na benshi bamukurikira ndetse benshi bakaba bamwutse inabi kuko yagaragaje ko abyishimiye [gukanda kuri 'Like' bisobanuye gukunda ikintu].

Abakurikira imbuga nkoranyambaga babonye ibyo Tina Knowles yakoze, bavuga ko ashobora kuba adakunda umukwe we Jay-Z kubera ibyo uyu mugabo yakoreye umukobwa we, Beyonce, ubwo yamucaga inyuma. Abandi bavuze ko ashobora kuba yaribeshye.

Nyina wa Beyonce yatunguye benshi ku bw'ibyo yanditse kuri Jay-Z


Jay-Z wa Beyonce yanyeganyeje isi y'imyidagaduro nyuma y'amakuru amuvugwaho y'uko yaba yarafashe ku ngufu umwana w'imyaka 13


Umwanditsi: Aline Rangira Mwihoreze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND