Kigali

Bimwe mu bibazo bikomeye 10 bihangayikishije uburezi mu 2024

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:5/12/2024 15:34
0


Uburezi ni intwaro ikomeye ishobora kudufasha guhashya ubukene. Binyuze mu myigire, abana bahabwa ubumenyi n’ubushobozi bwo guhangana n’ubuzima, bikabafungurira amarembo yo kubona akazi, kubona ibikoresho no kugira ubuzima bwiza.



Nk’uko UNESCO ibivuga, abana bose bo mu bihugu bikennye nibamara kugira ubumenyi bw’ibanze bwo gusoma, abantu bagera kuri Miliyoni 171 bashobora kuva mu bukene. Kandi mu gihe abantu bose barangije amashuri yisumbuye, igipimo cy’ubukene ku Isi gishobora kugabanyuka kabiri.

Dore bimwe mu bibazo bikomeye 10 bihangayikishije uburezi mu 2024 nk'uko tubikesha Concernusa:

1.Intambara n’Urugomo

Intambara ni kimwe mu bituma abana benshi batajya ku ishuri. USAID ivuga ko abana bagera kuri Miliyoni 125 batiga kubera kubura amahoro mu bice batuyemo. Urugero ni muri Sudani aho abana bagera kuri Miliyoni 19 batiga kubera amakimbirane yongeye kubura mu gihugu. Amashuri kandi yagiye aba intego z’ibitero, bituma ababyeyi benshi babona ari ngombwa gukura abana babo ku ishuri.
 

2.Urugomo n’Ihohoterwa mu mashuri

Abana benshi bakubitirwa cyangwa bagakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’urugomo mu mashuri. Abana bamwe bacika burundu ku ishuri kubera gutinya ibi bibazo, bikagira ingaruka ku bushobozi bwabo bwo kwiga no ku buzima bwabo bw'imitekerereze.


3.Imihindagurikire y’ikirere

Imihindagurikire y’ikirere yangiza ibikorwaremezo by’amashuri n’imihanda. Ibi kandi bifite ingaruka ku buzima bw’abana, bigatuma badashobora kwitabira neza ishuri cyangwa se abarimu ntibabashe gutanga amasomo neza.


4.Igihembwe cy’isarura n’iminsi y’isoko

Mu bihugu byinshi by’ubuhinzi, abana basiba ishuri kugira ngo bafashe imiryango yabo gusarura no kugurisha umusaruro. Ibi bituma bamwe bamara igihe kirekire batiga.


5.Abarimu badahembwa cyangwa badafite ubushobozi

Mu bihugu bimwe, abarimu bamara amezi badahembwa, abandi bakava mu kazi bagashaka ibindi bakora. Ibi bituma amashuri asigarana abarimu badafite ubumenyi bukenewe cyane cyane mu masomo ya siyansi n’imibare.


6.Ikiguzi cy’ibikoresho n’imyambaro y’ishuri

 Nubwo amashuri abanza atangwa ku buntu mu bihugu byinshi, ibikoresho nk’imyambaro y’ishuri n’ibindi bikenerwa biracyari umutwaro ku miryango itishoboye.


 7.Gusubira mu ishuri uri mukuru

Abana bakuru bafite inshuro ebyiri zo kutabasha kwitabira ishuri ugereranyije n’abato. Ibyo bituma benshi basabwa gusiba ishuri bagakora imirimo kugira ngo bafashe  gufasha imiryango yabo kubona ikibatunga.

8.Uburinganire mu myigire

Mu bihugu bimwe, abakobwa bafite amahirwe make yo kwiga ugereranyije n’abahungu. Ibi biraterwa no kubura ubwiherero bukwiye, ibibazo by’imihango, ndetse no gushyingirwa bakiri bato abandi bagaterwa inda imbura gihe.


9.Ibyorezo n’indwara z’ibyorezo

COVID-19 yerekanye uburyo ibyorezo byangiza uburezi. Nk’urugero, icyorezo cya Ebola cyahagaritse amashuri mu bihugu nka Liberiya na Sierra Leone, bigira ingaruka ku bana Miliyoni eshatu.


10.Ibibazo by’ururimi n’ubumenyi bwo gusoma no kwandika

Abana benshi biga mu rurimi rutandukanye n’urwo bavukiyemo. UNESCO ivuga ko 40% by’abana ku Isi biga mu ndimi batazi neza, bikaba imbogamizi ku myigire yabo abandi bikabaviramo gutsindwa bagahitamo kureka ishuri.


Uruhare rwa buri wese rurakenewe mu kugabanya umubare wabana bata amashuri kuko ejo hazaza ni ahabo. Buri wese arasabwa kubigira inshingano by'umwihariko. Ejo hazaza habo habaye heza byafasha kubaka igihugu n'Isi muri rusange.

Umwanditsi: TUYIHIMTIMA Irene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND