Uburyo bwo koherereza ubutumwa busa n'ubukoreshwa n’abahanzi, ibigo, n’abakoresha ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram, Facebook na Messenger.
Ubu buryo bwakoreshwaga mu gutanga amakuru gusa, ariko ubu bugiye kwinjizwamo uburyo bwo kuganira hagati y’abatanga ubutumwa n’ababakurikira, bituma bugenda busa n’ibiganiro by’itsinda (group chats), ariko hakabaho itandukaniro rikomeye.
Meta yatangije uburyo bushya bwo gusubiza (replies) muri Broadcast Channels. Ubu buryo bushya buzafasha abakurikira gutanga ibitekerezo cyangwa gusubiza ku bitekerezo biri muri channel, ariko ibyo bitekerezo ntibizagaragara ku murongo mugari w’ubutumwa bw’uwashinze channel. Ibi bizatuma ubutumwa bugaragara neza kandi budahungabanywa n’ibitekerezo byinshi.
Abatanga ubutumwa bazahabwa amahirwe yo gushyiraho ibibazo cyangwa ibiganiro mu kiganiro cya channel, aho ababakurikira bazashobora gusubiza bakoresheje amagambo cyangwa amafoto mu gihe kitarenze amasaha 24. Abasubiza bashobora no gukunda (like) ibitekerezo by’abandi, bikaba uburyo bwo kumenya ibikunzwe cyangwa bikenewe kunozwa.
Meta yanatangaje ibipimo bishya by’imikorere ya Broadcast Channels bizafasha abatanga ubutumwa kumenya uko ibikorwa byabo byakiriwe.
Ibi bipimo bizagaragaza umubare w’abakoresheje amahitamo nka likes, gusangira ubutumwa (shares), no gutora mu matora. Hari kandi ibitekerezo n’inama zizatangwa ku buryo bwo kuzamura imikoranire hagati y’abakoresha izi channels.
"Uburyo bwo gukurikirana likes bushobora gufasha kumenya ibikora neza n’ibitagenda neza," nk’uko Meta yabitangaje. Meta ivuga ko buri kwezi ubutumwa burenga miliyari 1.5 bwohererezwa binyuze muri Broadcast Channels.
Ubu buryo bushya bufasha abakoresha kubona uburyo bwo kugera ku bakurikira babo, hakoreshejwe ibikoresho byiza byo kuzamura imikoranire mu buryo bworoshye kandi bwihariye.
Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene
TANGA IGITECYEREZO