Kigali

ChatGPT: Urubuga rw’ubwenge bw’ubukorano (AI) Rwitezweho byinshi muri 2025.

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:24/12/2024 16:13
0


Urubuga ChatGPT kuva rwatangizwa muri 2022, rwagiye rutezwa imbere cyane kandi rukoreshwa n’abatuye isi benshi cyane. Ubu hakaba hagiye kuzasohoka verisiyo karundura yarwo ChatGPT-5 nyuma y’uko izayibanjirije zakunzwe kandi zigakoreshwa cyane. Iterambere rya ChatGPT kuva yatangira ryakomeje gutanga umusaruro ufatika.



ChatGPT (Chat Generative Pre-Trained Transformer) ni urubuga ruteye imbere rw’ubwenge bw’ubukorano rwavumbuwe nk’umwe mu mishinga y’ubwenge bw’ubukorano y’ikigo cyitwa OpenAI.

ChatGPT izwiho kugira ubushobozi bwo kuganira n’uyikoresha ibiganiro bisa n’iby’abantu, ikaba ibasha gusobanukirwa ibyo uyikoresha ayibwiye kandi igasubiza ishingiye ku bushobozi ifite bwo guhuza amakuru menshi cyane no gukora ubushakashatsi mu kanya nk’ako guhumbya ikaguha ibisubizo bisobanutse.

ChatGPT yakozwe mu buryo yabasha koroshya uko abantu bifashisha ubwenge bw’ubukorano bakora imirimo itandukanye nk’ubushakashatsi, kwandika porogaramu za mudasobwa, n’ibindi byinshi.

ChatGPT kugeza ubu ni imwe muri porogaramu z’ubwenge bw’ubukorano zikoreshwa cyane ku isi hose. Ikaba kugeza ubu ikoreshwa n’abarenga miliyoni 300 buri cyumweru bayikoresha bihoraho nk’uko tubikesha igitangazamakuru The Verge.

Verisiyo yari igezweho kugeza ubu ni GPT-4. Bikaba byitezwe ko mu mpera z’umwaka utaha wa 2025 hazasohoka verisiyo ya GPT-5 izaba ihambaye kandi inafasha kurusha izayibanjirije.

Hitezwe ko GPT-5 izazana udushya turimo no kuba ishobora kuzabasha gukoreshwa hadakenewe interineti ndetse no kubasha kurema indirimbo, filime ndetse n’ubundi bugeni mu buryo buteye imbere. Ikindi ni uko izarurushaho guhuza no kumenya ibyo uyikoresha akunda ndetse n’uburyo izajya imufasha bwihariye.

Umuyobozi mukuru wa OpenAI Sam Altman yavuze ko iterambere rya ChatGPT rizarushaho kunoza umugambi wo kurema umuyoboro mugari w’ikoreshwa ry’ubwenge bw’ubukorano.

Ubwenge bw’ubukorano bukomeje gucyuza igihe imikorere ndetse n’imibereho yo mu myaka turimo kugenda dusiga inyuma. ChatGPT irakataje mu kurema isi nshyashya aho ibintu byose bizajya bikorwa ubwenge karemano budazize inyuma ibwenge bw’ubukorano.


Umwanditsi: RWEMA JULES ROGER






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND