Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Tariki 21 Ugushyingo ni umunsi wa 325 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 40 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi:
1969: Perezida
Richard Nixon wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Minisitiri w’Intebe w’u
Buyapani, Eisuku Sato bemeranyije ko iki gihugu cyongera kugenzura ibirwa bya
Okinawa by’u Buyapani ariko ntihagaragaremo ikorwa ry’ibijyanye n’ingufu za
kirimbuzi.
1971: Ingabo
z’u Buhinde zifashijwe n’inyeshyamba za Mukti Bahini zakubise inshuro ingabo za
Pakistan mu gitero cyabereye ahitwa Garibpur.
1977: Minisitiri
w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa New Zealand, Allan Hgheet yatangaje ko indirimbo
yubahiriza igihugu iba ’God Save the Queen’ ndetse igisigo cy’igihugu kikaba
’God Defend New Zealand’ cyanditswe na Thomas Bracken, umuziki ushyirwamo na
John Joseph Woods. Zombi zifatwa nk’indirimbo zubahiriza iki gihugu.
1979: Ibiro
by’uhagarariye inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Pakistan byari
Islamabad byagabweho igitero n’umwiyahuzi ahitana abantu bane.
2002: Umuryango
w’Ubutabazi hagati y’ibihugu bituriye Atlantika ya Ruguru uzwi ku izina rya
NATO/OTAN wasabye ibihugu bya Bulgaria, Estonia, Lituania, Rumania, Latvia,
Slovakia na Slovenia kuba abanyamuryango bawo.
2004: Icyiciro
cya kabiri cy’amatora ya Perezida wa Ukraine cyarabaye haba imvururu nyinshi
zituma atagenda neza.
2006: Rafiq
Hariri wari Minisitiri w’Intebe wa Liban wari uzwiho kurwanya ubutegetsi bwa
Syria yiciwe i Beirut ho muri Liban.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1984: Hope
Dworaczyk azwi cyane nk’uwaje ku isonga mu bakobwa bose bagaragaye mu
kinyamakuru Playboy kigaragaraza amashusho y’abagore bambaye ukuri cyangwa se
utwenda duto cyane mu 2010 (2010 Playboy Playmate of the Year).
1985: Nicola
Silvestri, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu Butaliyani.
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
1996: Abdus
Salam, umuhanga mu bijyanye n’Ubugenge ukomoka muri Pakistan; yanabiherewe
Igihembo cyitiriwe Nobel.
2005: Alfred
Anderson, umwe mu barwanye Intambara ya Mbere y’Isi yose, ukomoka muri Suède.
2006: Hassan Gouled Aptidon, wabaye Perezida wa Djibouti.
TANGA IGITECYEREZO