Zizou Al Pacino wamamaye cyane mu muziki binyuze mu guhuriza hamwe abahanzi mu ndirimbo, yatangaje ko Itahiwacu Bruce [Bruce Melode] atigeze avanwa mu ndirimbo “Kuba umugabo” yahurijemo abagize itsinda rya Tuff Gang, Calvin Mbanda ndetse na Jay C.
Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, ni nyuma y’uko asohoye amashusho y’iyi ndirimbo mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukuboza 2024, yahurijemo aba bahanzi nyuma y’igihe cyari gishize ayikora.
Iri mu ndirimbo zigize Album ye nshya yaririmbyeho abahanzi bashya ndetse n’abandi bagiye bakorana mu bihe bitandukanye mu mushinga wo gushyira itafari rye ku muziki w’u Rwanda, no kwerekana abahanzi bo gushyigikirwa.
Iyi ndirimbo igiye hanze mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hasakara amakuru avuga ko Bruce Melodie yakuwe muri iyi ndirimbo ‘Kuba umugabo’ agasimbuzwa umuhanzi Clavin Mbanda ari nawe uririmba inkikirizo y’iyi ndirimbo.
‘Kuba umugabo’ ibaye imwe mu ndirimbo bamwe mu bakunzi ba Hip Hop bari bategereje cyane, ahanini biturutse mu kuba muri uyu mwaka abaraperi baragaragaje ko bashaka kumara inyota abakunzi b’ibihangano byabo.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Zizou Al Pacino yavuze ko yatunguwe no gusakara kw’amakuru avuga ko yakuye Bruce Melodie muri iyi ndirimbo kuko ‘ni umuhanzi mukuru, ni umuhanzi w’umuhanga, ntabwo ntekereza ko ari ibintu byagera kuri urwo rwego, kandi ikindi Bruce Melodie ntekereza ko twagiye dukorana imishinga myinshi, icya mbere navuga ko ni uko atari byo.”
Yavuze ko batigeze baganiriza Bruce Melodie kuri uyu mushinga, ndetse ko mu bahanzi ba hafi batekereje gukorana nawe ntabwo yarimo.
Kuri we ‘ni ibinyoma. Kuko ‘Kuba umugabo’ ni indirimbo nateguye igihe kinini, rero Calvin Mbanda na Bruce Melodie buri wese afite umwihariko we, kandi njyewe iyo ngiye gukora indirimbo, hari icyo mba nshaka, mba numva n’umuntu twagirana nawe, nkamuvugisha tugakorana.”
Zizou yavuze ko ‘izindi mpinduka zagiye ziba mu ikorwa ry’iyi ndirimbo ntaho zihuriye na Bruce Melodie’. Uyu mugabo avuga ko iyi ndirimbo iri mu zigize Album ye yise ‘Success from Suffering’ iriho indirimbo zihuje abahanzi bo mu kiragano gishya mu muziki n’abamaze igihe kinini mu muziki.
Yavuze ko yabitekerejeho kugirango ahuze imbaraga z’aba bose ‘duhe ibyishimo abafana bacu, kandi bakwiye’. Kuri we, avuga ko buri ndirimbo yose iri kuri Album ye, igizwe n’inkuru yihariye, kandi habayeho kwiyambaza abantu benshi mu ikorwa ryayo.
Zizou yavuze ko atekereza gukora iyi ndirimbo yifuzaga izaba yubakiye ku njyana ya Hip Hop na Rap. Ariko kandi avuga ko atekereza gukora iyi ndirimbo Tuff Gang ntiyahise iza hafi, ahubwo yatekereje bwa mbere Fireman, yongeraho Bull Dogg, ni mu gihe P-Fla ‘yaje mu bantu, biza kurangira rero Tuff Gang yuzuye’.
Yavuze ko aba baraperi yabahisemo ahanini bitewe n’uko buri wese afite umwihariko we ‘rero ntiwatekereza Hip Hop udatekereje aba bagabo’.
Zizou yavuze ko yumvaga Jay C ari umwe mu bo yifuza muri iyi ndirimbo, ariko yakwibuka ko muri iki gihe atari gushyira imbaraga cyane mu muziki, agatekereza ko nabimubwira atazahita amwemerera.
Ariko kandi avuga ko yatunguwe n’uburyo Jay C yahise yakira neza ubusabe bwe. Ati “Turi gufashanya kugira ngo tubashe gukora ibintu byiza.”
Zizou yatangaje ko Bruce Melodie atagize amukura muri iyi ndirimbo, kuko mu bahanzi batekereje atarimo
Zizou yavuze ko guhuriza Tuff Gang muri iyi ndirimbo, byahereye ku biganiro yagiranye na Fireman
Uhereye ibumoso: Umuraperi P-Fla, Jay-C Ambassador ndetse n'umuraperi Bull Dogg
Zizou yatangaje ko mu ikorwa ry'iyi ndirimbo ntibigeze batekereza mu kuba bakifashisha Bruce Melodie
Umuhanzi Calvin Mbanda niwe waririmbye inyikirizo y’iyi ndirimbo, ahuza n’aba baraperi
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KUBA UMUGABO’ YA ZIZOU
TANGA IGITECYEREZO