Mukantaganzwa Domitilla wamenyekanye cyane ubwo yari ayoboye urwego rw’igihugu rushinzwe inkiko Gacaca, yagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, mu gihe Hitiyaremye Alphonse yagizwe Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.
Agizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asimbuye Dr. Faustin Ntezilyayo wari kuri uwo mwanya guhera tariki 04 Ukuboza 2019 (yari awumazeho imyaka itanu), akaba na we yari yarasimbuye Prof. Sam Rugege wari umaze imyaka umunani kuri uwo mwanya.
Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukuboza 2024, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashyizeho Madamu Domitilla Mukantaganzwa nka Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, ndetse na Alphonse Hitiyaremye nka Visi Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga
Izi mpinduka Perezida Kagame yazikoze ashingiye ku biteganywa n'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 154.
Mu 2019, Mukantaganzwa yari yagizwe Perezida wa Komisiyo y'u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry'amategeko, umwanya yari yasimbuyeho Havugiyaremye Aimable.
Mukantaganzwa yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca mu bihe bigoranye kugeza ubwo hari n’abamwitaga ‘Madamu Gacaca’.
Azwiho kuba yarabaga afite igisubizo ku kibazo cyose kijyanye n’inshingano ze, n’amadosiye ya Gacaca akomeye yose yabaga ayazi mu mutwe. Nyuma y’aho Inkiko Gacaca zisorejwe, yagizwe Komiseri muri Komisiyo y’igihugu yo Kurwanya Jenoside.
Ni umwe mu bari bagize itsinda ryanditse Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rya 2003 ryavuguruwe mu 2015.
Mu 2019, Inteko rusange ya Sena yateranye yemeje abacamanza mu rukiko rw’ikirenga n’urw’ubujurire, barimo na Hitiyaremye Alphonse wari usanzwe ari umucamanza mu rukiko rw’ubujurire. Si ubwa mbere yari abaye umucamanza mu rukiko rw’ikirenga kuko no mu 2013 yahawe izo nshingano. Yigeze no kuba umushinjacyaha mukuru wungirije.
Mukantaganzwa Domitilla yagizwe Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga
Hitiyaremye Alphonse ni we Visi Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga
TANGA IGITECYEREZO