Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Urwego rw’Umuvunyi hamwe n’ibigo bifitiye rubanda akamaro, Umunyamabanga mukuru muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yatangaje ko bageze kure ibikorwa byo kwegereza abaturage serivisi za WASAC na REG mu rwego rwo guca no kurwanya ruswa aho abakora muri izi nzego batazongera kugira icyo bitwaza bayaka.
Ni
muri gahunda y’Icyumweru cyo kurwanya Ruswa cyatangiye ku wa Gatandatu tariki
ya 30 Ugushyingo 2024, akaba ari ngarukamwaka aho habamo ibikorwa bitandukanye bigamije kwitegura umunsi wo kurwanya ruswa.
Nk’uko
Umuvunyi Mukuru,Nirere Madeleine yabitangaje, batumije iyi nama nyunguranabitekerezo kuko
basanze muri gahunda y’iterambere rirambye (NST2) harimo gushyira ingufu mu kwihutisha
ikoranabuhanga, guha amazi n’amashanyarazi abaturage kandi kugira ngo bigerweho, bikaba bisaba ko bikorwa mu mucyo no mu buryo bwihuse ndetse buri muturage
agahabwa ibyo yemerewe.
Umuvunyi
Mukuru,Nirere Madeleine, yavuze ko iyi nama ya mbere y’icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa, igamije kunoza Serivisi, ati“Turarebera
hamwe uburyo hanozwa imitangire ya serivisi, uburyo iyo ruswa ivugwamo
yarwanywa ku buryo bwose bushoboka.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, Mupiganyi Appolinaire yavuze ko
bakora ubushakashatsi buri mwaka buzwi nka Rwanda Bribery Index, aho mu mwaka
wa 2022 RURA yaje ku isonga mu kugira ruswa ikagaragara cyane mu bashaka
imirongo yo gutwara abantu, mu gihe REG igaragara ruswa mu gutanga mubazi no
kuzishyirirwaho.
Yavuze
ko kubera ko izi serivisi zikenerwa n’abantu benshi, bituma hagaragaramo icuho
cya ruswa, akaba ariyo mpamvu Urwego rw’Umuvunyi rwabatumijeho kugira ngo
babiganireho banafate umwanzuro w’uburyo byacika.
Yagize
ati “Kubera ko izo serivisi zikenerwa n’abantu benshi, harimo ibyuho ku buryo budasanzwe, akaba ariyo mpamvu
Urwego rw’Umuvunyi rwashatse ko tubiganiraho mu buryo bwihariye.”
Umunyamabanga
Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo,Abimana Fidele yatangaje ko mu
rwego rwo kurwanya ruswa muri ibi bigo, hashyizweho ingamba zikakaye zo kuyirwanya ku buryo bizeye neza ko izo ngamba zizatanga umusaruro ufatika muri iyi
gahunda.
Yagize ati “Muri Minisiteri hari ingamba zitandukanye twafashe harimo gutanga serivisi nyinshi ku ikoranabuhanga, aribyo bigabanya icyuho cyazana ruswa cyangwa gutanga Serivisi mbi aho biri gukorwa muri WASAC na REG bikaba bigeze kure.
Ikindi ni ukutihanganira ufatiwe mu bikorwa byo kwakira ruswa n’indonke nk’amakosa
akomeye y’akazi aho ubifatiwe yirukanwa nta nteguza.”
Uyu
munyamabanga yahise avuga ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo buri Karere kagire ishami rya WASAC nk’uko bikubiye muri Politiki ya Leta.
Ati “Politiki ya Leta yasabye ko tugira ishami muri buri karere kandi ariya mashami harimo harakorwa ibishoboka byose ngo ahabwe ingufu n’ibikoresho bihagije harimo n’uburyo bwo kubatwara aho buri shami rizagira imodoka ariko na moto zo gutwara abakozi ngo bagere ku baturage.
Ubwo bushobozi igihe bwabonetse,
kubigira urwitwazo bizavaho hanyuma ufatiwe muri ibi bikorwa ahanwe by’intangarugero.”
Uyu
mwanzuro wafashwe nyuma y'uko hari benshi mu bakozi ba WASAC bajyaga bihengekana
abaturage hanyuma bakabaka amafaranga bita ay’urugendo kandi ibyo bitaba biri ku
mutwe w’umuturage.
Kujyana
izi nzego za WASAC mu rwego rw’Akarere, bizabaganya abakaga ruswa bavuga ko
hari ibikoresho bike kandi bituruka kure bityo bakaka ruswa abaturage kugira
ngo babahe serivisi bemerewe, nko kubaha Mubazi cyangwa se kuyibashyirira mu nzu
zabo.
Raporo
ya Transparency International Rwanda igaragaza ko ku kigero cya 80%, abaturage
bemera ko Ruswa ari nke ariko iriho, akaba ariyo mpamvu buri muturage asabwa
gukora uko ashoboye kose ngo arwanye ruswa ndetse anatange amakuru ku hantu iri.
Urwego rw'Umuvunyi rwateguye inama nyungurana bitekerezo yabahuje n'ibigo bifitiye inyungu abaturage
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yavuze ko iyi nama igamije kungurana ibitekerezo ku buryo bwo kurwanya ruswa muri ibi bigo bifitiye akamaro abaturage
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo, yatangaje ko serivisi za WASAC zigiye kujya zitangwa ku rwego rw'Akarere mu rwego rwo kugabanya ibyuho bya ruswa bikigaragara mu bakozi b'ibi bigo
TANGA IGITECYEREZO