Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles(KNC) yakuriye inzira kumurima Théodore Yawanendji-Malipangou Christian wasezeye kuri iyi kipe kandi akiyifitiye amasezerano.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ugushingo 2024 nibwo uyu mukinnyi abinyujije ku rubuga rwa Whatsapp abakinnyi ba Gasogi United bahuriramo yanditse ubutumwa busezera ku muryango w'iyi kipe, ashimira abakinnyi, abatoza ndetse na Perezida wayo.
Yanditse" Ndabasuhuje mwese. Ndifuza gufata uyu mwanya, ngo nshimire byimazeyo Umuryango mugari wa Gasogi United, harimo Umuyobozi w'ikipe, Kakooza Nkuliza Charles [KNC], abatoza, abakinnyi dukinana n'abafana b'ikipe b'indahemuka.
Ubufasha bwanyu, kunshyigikira no kungirira icyizere muri uru rugendo, byari akataraboneka, kandi ntewe ishema cyane n'ibyo twageranyeho.
Nongeye kubashimira na none ku bw'ibyo twanyuranyemo, ni ibihe byiza nzahora nibuka, ndifuriza Gasogi United ishya n'ihirwe mu bihe biri imbere, no gukomeza kwitwara neza yaba mu kibuga ndetse no hanze yacyo."
Amakuru yavugaga ko uyu Malimpangou yasezeye kubera ko amasezerano mu ikipe ya Gasogi United yarangiye ndetse akaba ashobora kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports.
Nyuma y'ibi, Perezida wa Gasogi United,KNC yavuze ko uyu mukinnyi agifitiye amasezerano iyi kipe azarangira mu kwezi kwa 8 k'umwaka utaha wa 2025.
Yagize ati " Ntekereza ko aba bana bakwiye no kuzajya bashaka abajyanama. Uyu muhungu Malilangou ni umukinnyi wa Gasogi United kereka niba yumva yarambiwe akaba ashaka gushyira iherezo ku buzima bwe bw'umupira w'amaguru.
Icyo nakubwira cyo uyu mwana ,mu mwaka ushize twamutije i Dubai ariko tujya kumutiza umuntu wabikoze yari Alex Karenzi. Icyo gihe yaragiye ntibyakunda aragaruka ,Malimpangou ndamubwira nti rero dore wari ushigaje igihe gito nukina amasezerano yawe azarangira turi hagati mu mwaka w'imikino reka tukongere umwaka umwe .
Umushahara wa Malilangou twumvikana ko tuzajya tumuhemba Miliyoni 1 Frw ,tukamuha agahimbazamusyi k'ibihumbi 100 Frw k'umukino ndetse tukazajya tumuha n'amatike y'Indenge. Amasezerano ye agomba kuzarangira tariki ya 14 z'ukwezi kwa 8 muri 2025".
Yakomeje agira ati " Ibyongibyo twabyemeranyijeho ndetse twemeranya ko tuzanamuha amafaranga yo kwiyegeranya angana na Miliyoni 10 Frw akazayahabwa taliki 30 z'ukwezi kwa 12 ejo bundi ariko umushahara we n'agahimbazamusyi ke agahita atangira kubibona ako kanya.
Ni ukuvuga ngo Malimpangou abona ibiri mu masezerano yumvikanweho n'agahimbazamusyi bigenda uko kandi nawe ntabwo abihakana"
Amasezerano yari afite ya kera yahembwaga ibihumbi 250 sinzi rero umuntu wamushutse".
KNC yavuze ko n'ibyo kuba uyu mukinnyi avugwa kuba yajya muri Rayon Sports yamuhamagaye, akabwira umuyobozi wayo umusaba kureka gutwika amafaranga yabo basinyisha umukinnyi ugifite amasezerano.
Yavuze ko kandi ahubwo uyu mukinnyi ari kwica akazi ndetse ko nta n'umukinnyi bajya babuza kujya aho ashaka.
Yagize ati " Kuva uyu mwaka w'imikino wose turimo imishahara yose Malimpangou amaze guhembwa igendeye ku masezerano mashya avuguruye ubwo bindi bisigaye nakore ibyo ashaka ariko arimo arica akazi ndetse ni nawe bizagora kurushaho.
Nta mukinnyi tubuza kujya aho ashaka ariko abantu kugira ubwenge bakanubaha n'abantu.".
Théodore Yawanendji-Malipangou Christian ukomoka muri Centrafrique akaba akina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu gusatira avuye muri Gasogi United amaze gutsinda ibitego bine muri shampiyona y'uyu mwaka.
KNC avuga ko Malimpangou agifite amasezerano ya Gasogi United
Malimpangou wamaze gusezera ku ikipe ya Gasogi United
TANGA IGITECYEREZO