Kigali

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kuba irushanwa ry’umukino wa Billard mu bagore-AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:26/11/2024 17:59
0


Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kuba amarushanwa y’umukino wa Billard mu mwihariko w’igitsina gore, mu rwego rwo kugira ngo nabo barusheho kwiyumvamo uyu mukino.



Biteganyijwe ko rizabera mu karere ka Kicukiro tariki ya 30 Ugushyingo 2024, aho nta kintu gisabwa kugirango umukobwa uzitabira azitabire,  ahubwi ni uko we aba azi gukina uwo mukino ntabindi.

Nyuma y’amarushanwa hazabaho igikorwa cyo guhembwa, ku bantu batatu ba mbere. Uwa mbere azahabwa 200, 000Frw, uwa kabiri azahembwa 100,000 Frw naho Uwa gatatu azahembwa 50,000f Frw.

Muri aya marushanwa, abakinnyi babiri bahanganye bazajya bakina imikino 3 …ubashije gutsinda myinshi abe ari we ukomeza mu kindi cyiciro, gutombora kw’abakinnyi bizatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri.

Robin Ndayambaje wateguye iri rushanwa avuga ko yabikoze agamije guteza imbere uyu mukino ariko mu kiciro cy’abagore kuko usanga ahanini abawukina usanga batabyitaho.

Yagize ati “Abagore usanga barishyizemo ko uyu mukino ari uw’abagabo gusa kandi mu by’ukuri nabo bakabaye bawukina kugirango ubagirire umumaro. Nk'ubu habaho amarushanwa mpuzamahanga yabo kandi usanga abajya kuyitabira bakuramo n’inyungu z’amafaranga.”

Kuri uyu munsi w'amarushanwa hazaba hari n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro birimo abahanzi bazasusurutsa abantu hamwe n’aba Djs bagiye batandukanye.

Si ubwa mbere amarushanwa ya Billard agiye kuba mu Rwanda kuko yabaye kuva mu 2018 ariko ni ubwa mbere agiye kuba mu bagore.

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kuba amarushanwa ya Billard mu bagore






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND