Kigali

Ubuhangange bwa Pep Guardiola bwaba buri mu marembera?

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:27/11/2024 11:51
0


Abasesenguzi ba ruhago ku isi batangiye kwibaza ku buhangange bwa Pep Guardiola utoza Manchester City ko bushobora kuba buri kugera ku musozo, cyane ko amaze imikino itandatu atazi uko intsinzi isa.



Mu myaka irindwi ishize, Pep Guardiola yafashije Manchester City kwitwara neza m marushanwa anyuranye. Yegukanye ibikombe byinshi bya Premier League, FA Cup, ndetse n’igikombe cya UEFA Champions League cyari cyarananiranye igihe kirekire. 

Nyamara muri iyi minsi, ibintu byahinduye isura. Imikino ikomeje kuba ingorabahizi kuri Man City, kandi abakunzi b’umupira w’amaguru bibaza niba Guardiola agihagaze neza cyangwa niba ari intangiriro yo kuzima kwe.

Manchester City yatangiye uyu mwaka w’imikino ifite icyizere. Nyuma yo kwegukana ibikombe bitatu umwaka ushize, abakunzi bayo batekerezaga ko izakomeza gushimangira ubuhangange bwayo. Ariko kandi, gutakaza amanota imbere ya Arsenal, Wolverhampton, na Sporting Lisbon byerekanye ko ibintu atari byiza nk'uko abantu babikekaga.

Muri Champions League, umukino banganyije na Feyenoord nyuma yo kubanza kuyobora n’ibitego 3-0 ariko ibitego byose bikishyurwa, Guardiola yagize ati: "Turi gukora amakosa tutagakwiye gukora, kandi ibyo birimo kudutera gutakaza amanota mu mikino twagakwiye gutsinda."

Manchester City iri kwitwara nabi bitewe no kubura abakinnyi b’ingenzi barimo Kevin De Bruyne, Rodri Hernandez na John Stones. Umwanya De Bruyne yari afitemo akamaro ko guhanga uburyo bwo gutsinda wagize icyuho,  Rodri nawe bigaragara ko yabuze uwo kumusimbura. N'ubwo Erling Haaland akomeje kuba rutahizamu ukomeye, amakipe aba ahanganye nayo yabashije kumenya uburyo bwo kumubuza gusatira izamu neza.

Guardiola yakomeje guhindura uburyo ikipe ikina, ariko ntabwo byakemuye ikibazo. Abasesenguzi nka Micah Richards bemeza ko Guardiola agomba gukora impinduka zikomeye mu buryo bw'imikinire kugira ngo City ikomeze kuba ikipe ikomeye.

Mu gihe Manchester City isa n'iyabuze umurongo, andi makipe arimo Arsenal, Liverpool na Tottenham akomeje kwiyubaka no gutsinda. Arsenal y’umutoza Mikel Arteta irakomeye kandi iri kwerekana ko ishobora guhanganira ibikombe, mu gihe Liverpool irimo gukina neza kurushaho nyuma yo guhindura uburyo bw’imikinire.

Abarebera hafi ibya ruhago bavuga ko Guardiola ashobora kuba ageze ku ndunduro y’ubushobozi bwe. Uburyo bwe bwo gutoza bwuzuyemo gutegura amakipe ku buryo buhanitse n’umuvuduko mwinshi mu kibuga, bishobora kuba bimaze kunaniza abakinnyi.

Abandi bavuga ko uburyo bw’imikinire bwa Guardiola bushobora kuba bwaravumbuwe cyangwa bugakomwa mu nkokora kubera impinduka mu bakinnyi. Nyuma yo gutakaza abakinnyi nka Rodri, ikipe nta bushobozi buhagije ifite bwo guhangana n’ibibazo biterwa n’imvune n’umunaniro.

Nubwo ibintu byakomeye, Guardiola aracyafite icyizere. Nyuma y’umukino wa Nottingham Forest mu mukino wa Premier League, yagize ati: "Umupira w’amaguru ni urugendo rw’ibyiciro. Turi mu gihe kigoye ubu, ariko aha ni ho abakinnyi nyabo bagaragaza ubushobozi."

Guardiola ni umwe mu batoza bake babashije guhangana n’ibibazo no kongera kugera ku ntsinzi. Mu gihe ikipe ye iri mu bihe bitoroshye, abafana bategerezanyije amatsiko kureba niba azongera gusubiza Manchester City ku murongo, cyane ko ibigwi byinshi ikipe imaze kubaka yabyubakiwe na Pep.

N’ubwo Manchester City iri mu bihe bitoroshye, ntibivuze ko Guardiola atagifite ubushobozi bwo gutwara ibikombe. Ibihe biri imbere haba mu marushanwa ya Premier League cyangwa Champions League, bizagena uko uyu mwaka uzarangira, ndetse n’icyo bizavuga ku mateka ye mu Bwongereza.

Ese Guardiola azongera kwereka isi ubuhanga bwe, cyangwa ni intangiriro y’ibihe bigoye ku ngoma ye muri Manchester City?

Benshi batangiye kwibaza ko ubuhangange bwa Pep Guardiola bwaba buri kugera ku musozo


Pep Guardiola yaraye yikomerekeje ku zuru ku bushake bwe agamije "kwibabaza" nyuma yo kunganya na Feyenoord ibitego 3-3 mu mikino ya Champions League






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND