Kigali

NBA Cup: Damian Lillard yafashije Milwaukee Bucks gutsinda Miami Heat, LA Lakers yongera guta ibaba

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:27/11/2024 10:50
0


Los Angeles Lakersa na Miami Heat zongeye guseba nyuma y’uko zari zimaze iminsi zititwara neza muri NBA, no mu irushanwa rikinwa muri shampiyona hagati rya NBA Cup zatsinzwe imikino zakinnye kuri uyu wa Gatatu.



Mu mukino udasanzwe wabaye kuri uyuwa Gatatu, Damian Lillard yagaragaje impano ye idasanzwe atsinda amanota 37, afasha Milwaukee Bucks gutsinda Miami Heat amanota 106-103 muri NBA Cup. Ibi byabaye nubwo Bucks babuze umugereki Giannis Antetokounmpo, wavuye mu mukino kubera imvune y’ivi ry’ibumoso.

Lillard yerekanye ko ari kapiteni w’inyangamugayo, atsinda imipira10 muri 17 yagerageje, harimo 8 muri 13 yateyeye ku mpande ashakisha amanota atatu (3-point shots), anatanga imipira 12 yavuyemo amanota. Iyi ntsinzi yashimangiye umwanya wa mbere wa Bucks mu gihe Miami Heat bo basubiye inyuma, kuko batigeze bayobora umukino na rimwe.

Nyuma yo gukora ibidasanzwe Lillard yagize ati:"Uyu kwari uguhangana gukomeye, kandi narushijeho kwishyiramo imbaraga ngitangira. Sinashakaga kwishyira ku ruhande, ariko kandi sinashakaga no kwishyiraho igitutu. Nashakaga gukomeza gukina neza no gufasha bagenzi bange. Twagize umukino mwiza kandi twashoboye guhashya Miami mu bihe by’ingutu."

Nubwo Bucks batangiye umukino neza bagakora ikinyuranyo cy’amanota 22, Miami Heat bagarutse mu mukino mu gice cya gatatu, bakoresheje umuvuduko udasanzwe w’amanota 26-9, bagabanya ikinyuranyo bakagira ku 85-80 binjira mu gice cya kane barushwa amanota atanu gusa.

Aho ibintu byabereye bibi kurushaho ni uko Heat bongeye gukoresha ingufu nyinshi bagera ku manota angana na Bucks 96-96, hasigaye iminota ine gusa ngo umukino urangire. Lillard na bagenzi be bagaragaje ubunararibonye, bongera gutsinda amanota akenewe kugira ngo bagarurire ikipe icyizere.

Tyler Herro wa Miami yagerageje gushaka intsinzi mu masegonda ya nyuma ngo bishyure Bucks, ariko ntibyamuhiriye, kuko Taurean Prince wa Bucks yatsinze amanota abiri yagejeje ikipe ya Milwaukee Bucks ku ntsinzi.

Lillard yakomeje agira ati"Iyo uri mu mikino y’ingutu nk’iyi, gutsinda bisaba gufata ibyemezo byihuse no gukomeza kwishyiramo icyizere. Turi kwiga uko dukosora amakosa yacu, kandi ndishimira ko mu minota ya nyuma twerekanye icyerekezo."

Mu yandi makipe yitwaye neza, Houston Rockets yatsinze Minnesota Timberwolves amanota 115-111 mu gace ka gatanu (overtime), ishimangira ko igeze muri kimwe cya kane. Alperen Sengun, umunya-Turukiya, yitwaye neza atsinda amanota 22, afata imipira 10 iva ku nkangara (rebounds), anatanga imipira 11 yavuyemo amanota. 

Phoenix Suns batsinze Los Angeles Lakers amanota 127-100, mu mukino Kevin Durant na Bradley Beal bagarutse bakina neza nyuma y’imvune. Devin Booker yayoboye Suns atsinda amanota 26, anatanga imipira 10 yavuyemo amanota.

Damian Lillard yafashije ikipe ya Milwaukee Bucks gutsinda Miami Heat






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND