Kigali

Gakwaya Dan wakomwe mu nkokora na Covid-19 yagarukanye ingamba nshya mu muziki - VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:27/11/2024 12:01
0


Umuhanzi w'indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana Gakwaya M Dan wamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Icyubahiro,' 'Abba Father' n'izindi, yagarutse mu muziki nyuma yo guhura n'imbogamizi zinyuranye zamukomye mu nkokora bigatuma amara imyaka ine atagaragara mu muziki.



Kuva 2010 na mbere yaho gato nibwo uyu muramyi yiyumvishijemo umuhampagaro n’impano yo kuririmba, atangira atumirwa mu nsengero no mu biterane ariko atarabasha kujya muri Studio. Icyo gihe, yakoreraga kuri 'Disc' ubwo yabaga mu Karere ka Ngoma, maze mu 2011 ajya muri Studio ku nshuro ya mbere akora indirimbo ebyiri ari zo avuga ko zamufunguriye amarembo yo kugera kuri Radio hafi ya zose zo mu Gihugu.

Icyo gihe, Dan yari akiri umunyeshuri mu mashuri yisumbuye, aho yafatanyaga kwiga no gukora umuziki. Hagati ya 2013 na 2014, yakomereje umuziki muri Kigali ariko n’ubundi abivanga n’amasomo ndetse n’akazi. Nyuma yaje kujya hanze y’Igihugu gusa aza kugarukana imbaraga zidasanzwe mu 2017, aho yari afite itsinda rimushyigikira mu muziki, agakora ibitaramo bizenguruka igihugu.

Nk’umuntu wigaga mu ishuri rya Tewolojiya, ntibyamugoye cyane gukora umuziki watumye benshi bakizwa, abandi bakabohoka kuko yari afite ishyaka ryo kuvuga ubutumwa bwiza.

Mu 2018 ubwo yabazwaga impamvu yamuteye kwiga Tewolojiya, yagize ati: "Numvaga ari umuhamagaro, numvaga nzaba nka Pasiteri cyangwa Umumisiyoneri, nkumva nshaka gukorera Imana mu buryo bwagutse."

Mu kiganiro Gakwaya Dan yagiranye na InyaRwanda, yagaragaje ko mu mbogamizi yahuye na zo harimo kuba atarabashije kugirana imikoranire ihamye n’itangazamakuru bityo ntamenyekane uko bikwiye, ndetse no kuba icyo gihe Abahanzi Nyarwanda batari bagasobanukiwe ibya YouTube naho ayimenyeye bakaza kumwiba ‘Channel’ ye.

Yagize ati: “YouTube byari mu gicuku n’indirimbo twazicishaga ku muyoboro wa Afrifame kimwe n’abahanzi ba kera uko babigenzaga. Aho menyeye YouTube, hari channel nashyiragaho ibikorwa byanjye iranakomera ariko iza kwibwa.”

Mu 2019 nibwo Dan yabaye nk’utangiye gukora bundi bushya ndetse agira umugisha atangira gutumirwa mu bitaramo bikomeye hirya no hino mu gihugu. Mu gihe yiteguraga kujya gutaramira hanze y’u Rwanda mu gitaramo gikomeye yari yitezeho kwaguka cyane mu muziki, amatariki yahuriranye n’icyo Israel Mbonyi yagombaga gukorera muri Kaminuza kandi bagombaga gukorana maze aba asubitse gahunda ye mu gihe cyo kuyisubukura Covid-19 iba ibyitambitsemo.

Kuva icyo gihe kugeza ubu rero, uyu muramyi utarongeye kugaragara mu muziki, yabwiye InyaRwanda ko ubu yagarutse nubwo yari amaze iminsi mu nshingano zitamworoheye zirimo kwiga, akazi n’ibindi. Yahishuye ko ateganya gukora ibikorwa byinshi birimo gusohora indirimbo nyinshi n'ibitaramo bito n'ibinini.

Ati: “Ubu nibwo ngarukanye imbaraga kandi zidasubira inyuma kuko niteze ko aricyo gihe cyiza cyo gukoreramo kuri njye. Mfite ibikorwa byinshi ngiye gushyira kuri Channel nshya, indirimbo za cyera nzazisubiramo mu buryo buvuguruye buri ‘Live’ n’amashusho, kandi ndifuza ko byibura buri kwezi cyangwa buri mezi abiri nzajya nsohora indirimbo nshya. Muri uriya mwaka tugiye kwinjiramo ndateganya ibitaramo nzabibamenyesha.”

Kuri ubu rero, uyu muramyi yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Ikiganza cy’Uwiteka,’ ikaba ari imwe mu ndirimbo ze akunda ikubiyemo ubutumwa bw’ihumure, bwumvikanisha ko ‘igihe umuntu azengurutswe n’ibigeragezo ha handi aba abona ko birangiye rwose, aho naho Imana ibasha kuhamukura ikiganza cy'uwiteka kigatabara.’

Yavuze ko nubwo atatangaza umubare w’amafaranga iyi ndirimbo yamutwaye ariko yamutwaye imbaraga nyinshi, bitewe n’uko yagiye ayikora mu bihe bitandukanye, ndetse agahura n’imbogamizi mu mitegurire.

Nubwo bimeze bityo ariko, Dan yavuze ko ashima Imana ko umuziki uhimbaza Imana muri iki gihe watumbagiye cyane cyera  kuko kera wasangaga abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana badahabwa agaciro ariko ubu bikaba bayahindutse.

Ati: “Ntitwahabwaga agaciro kuko uretse hanze no mu nsengero imyumvire yabaga idashyigikira impano z’abahanzi kandi twese tuvuga Imana.Ariko ubu umuhanzi afite agaciro iyo akoze arashyigikirwa, abanyamakuru basigaye bakina indirimbo za Gospel mu gihe cyera hari igihe nabahaye CD barayivuna  ku buryo nigeze kugira agahinda gakabije.

Ariko ubu imvune zumuhanzi zirubahwa kandi iyo ukoze uranasarura mu gihe gikwiye.  Muri rusange ni byiza kandi nkunda uburyo no mu bahanzi hari ubufatanye ariko nanjye nsaba ngo birusheho kuko umuziki wacu ntiwaba mpuzamahanga hatarimo gushyigikirana nk’abahazi.   Nanjye umusanzu wanje ni uwo gukomeza ubwo bumwe no gufatanya kugirango tuzamure Ubwami bw’Imana ku Isi.”

Yasabye abakunze be ndetse n’ab’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri rusange kumusengera no kumushyigikira mu buryo bwose harimo ubwo kumugira inama, gusangiza abandi ibihangano bye, kumutera inkunga mu buryo bw’amafaranga n’ibindi byose byatuma umurimo w’Imana waguka binyuze mu mpano ye.


Umuramyi Gakwaya Dan yagarukanye imbaraga zidasanzwe mu muziki nyuma y'imyaka isaga ine atagaragara

Yahuye n'imbogamizi zinyuranye zirimo no kwibwa 'YouTube Channel'

Uyu muramyi yavuze ko yigeze kurwara agahinda gakabije kubera kwimwa agaciro nk'umuhanzi

Arishimira ko uyu munsi abahanzi bahabwa agaciro

Yateguje indirimbo nyinshi n'ibitaramo bikomeye umwaka utaha

">Kanda hano urebe indirimbo 'Ikiganza cy'Uwiteka' ya Gakwaya Dan

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND