Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Christophe Ndayishimiye ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko abashije gutaramira Abanyarwanda n’abandi batuye mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane w’u Burayi binyuze mu bitaramo yahakoreye.
Ni ubwa mbere uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye yari ataramiye kuri uriya mugabane. Kandi, avuga ko ari kimwe mu byo yasengeraga mu rugendo rwe rw’umuziki nk’umuririmbyi wigenga wubakiye ku ivugabutumwa.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Christophe Ndayishimiye yavuze ko yakiriwe neza birenze uko yabitekerezaga, ariko asanga ari Imana yamushoboje mu rugendo. Ati “Yego! Byagenze neza cyane nazengutse ibihugu bine hano i Burayi kandi abantu baranshyigikiye rwose, ndabashimiye abo bose.”
Uyu muhanzi yavuze ko ibitaramo bye byaranzwe n’ivugabutumwa, kongera ubusabane n’Imana, gusengerwa no guhimbaza Imana. Ni ibitaramo anavuga ko yahuriyemo n’abarimo Elysee wamamaye muri Gisubizo Ministries usanzwe ubarizwa mu Burayi.
Yageze muri biriya bihugu tariki 1 Ugushyingo 2024, atangirira ibitaramo bye mu Bubiligi, tariki 2 Ugushyingo 2024 yageze mu gihugu cya Denmark kubera ko yari afite igitaramo tariki 6 Ugushyingo 2024.
Christophe avuga ko ibitaramo bye byakomereje muri Suede tariki 7 Ugushyingo 2024, hanyuma asubira Denmark tariki 9 Ugushyingo 2024.
Uyu muhanzi yavuze ko nyuma yo gusoza ibi bitaramo, yasubiye mu Bubiligi mu rwego rwo gusoza akazi afite muri iki gihugu, no kuhafatira amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze.
Ati “Ndi gutegura izindi ndirimbo nzakorera hano mu Bubiligi, niho nzakorera amashusho ndetse n’amajwi yazo. Ubu niho ndi kubarizwa muri iki gihe ahanini binatewe n’indi mirimo mpafite ubu.”
Ni ubwa mbere Christophe wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Kubimenya' yari ataramiye mu Burayi. Ariko asanzwe yaragaragaye mu bindi bitaramo byagiye bibera ahantu hanyuranye mu Rwanda n’ahandi.
Uyu muhanzi yakoze ibi bitaramo mu gihe yari aherutse gusohora amashusho y’indirimbo ‘Yesu niryozina’ yakoranye na Bosco Nshuti.
Yaherukaga gusohora amashusho y’indirimbo zirimo nka ‘Uri uwera’ yakoranye n’umuranyi ugezweho Prosper Nkomezi. Niyo ndirimbo ya mbere uyu muhanzi yasohoye yabaye intangiriro y’urugendo rwe mu muziki.
Christophe afite gahunda yo kwagura umuziki nk’umuramyi wigenga, ibihangano bye bikagera kure, ndetse ngo ari gutegura kuzakora Album mu minsi iri imbere. Uyu musore yavutse mu 1991 avuka mu muryango w’abana bane, akaba afite ababyeyi bombi.
Urugendo rw’umuziki we rwatangiye akiri muto, aho yakuze akunda abahanzi b’abaramyi barimo Appolinar byatumye yitoza indirimbo ze ndetse acurangira ‘Sunday School’.
Kuva icyo gihe nibwo yatangiye kuririmba ku giti cye. Avuga ko akiri muto yakuze akunda kuririmba ariko ko atatekerezaga ko azabigira umwuga.
Uyu musore uzi gucuranga piano ndetse na gitari, inyota yo gukora umuziki nk’umwuga yatangiye ku myaka 18 y’amavuko.
Christophe wakuriye muri Worship Team ya Vivant, avuga ko yahimbye indirimbo ya mbere nyuma y’uko yinjiye mu kibazo akabura igisubizo, Imana ikamucira inzira.
Yavuze ko uyu munsi iyo yumvise iyi ndirimbo bimutera gukunda Imana cyane kuko imwibutsa ko yamukuye mu kibazo, ndetse ngo benshi bayumva bamubwira ko ibagarurira icyizere.
Ndayishimiye yatangaje ko yanyuzwe n'uburyo yakiriwe mu bihugu bitatu yakoreyemo ibitaramo by'ivugabutumwa
Ku rubyiniro Ndayishimiye yifashishije abahanzi n'abaririmbyi banyuranye muri ibi bitaramo
Ndayishimiye yatangaje ko gutamira bwa mbere i Burayi byamufashije kubona uburyo inganzo ye ihagaze i Burayi
Ndayishimiye avuga ko yagumye mu Bubiligi kubera ko azakorera indirimbo ze zinyuranye
Ndayishimiye yongeye guhura n'inshuti n'abavandimwe babarizwa muri biriya bihugu yaririmbyemo
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YESU NIRYOZINA' YAKORANYE NA BOSCO NSHUTI
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'URASHOBOYE' YA CHRISTOPHE NDAYISHIMIYE
TANGA IGITECYEREZO