Kigali

Gloire ATS yahishuye uko impanuka yo mu gikoni yabaye isoko y’indirimbo "Child of God" - VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:27/11/2024 14:09
0


Umuramyi Gloire Nkundayesu uzwi nka Gloire ATS (A Toi Seigneur), yahishuye uko impanuka yoroheje yo mu gikoni yabaye isoko y’indirimbo "Child of God" yitiriye Album ye ya gatatu.



Kuwa 07 Ugushyingo 2024 ni bwo Gloire ATS yashyize hanze Album ye nshya yise Child of God – Enfant de Dieu iriho indirimbo yitiranwa na yo, Child of God. Iyi ndirimbo ifite amateka yihariye kandi yuzuyemo ukwizera gukomeye, yakomotse ku mpanuka yatumye Gloire ATS yitekerezaho nk’umwana w’Imana.

Nk’uko yabitangaje kuri shene ye ya YouTube ye, Gloire ATS ukora umuziki mu njyana ya Afrobeat, Reggae na Rock, yagize ati: “Ni inkuru ndende yatangiriye mu biruhuko nge n’umuryango wange twagize mu mpera za Kamena 2024. Turiyo nagiye muri Walmart (isoko) ngura imbuto n’icyuma gito mbishyira mu gikapu cyanjye.

Twarishimye cyane uwo munsi wose, ariko umukobwa wanjye ambwira ko ashaka ikintu cyo kurya mbere yo gusubira aho twari twacumbitse. Nageze mu gikapu nkuramo icunga, ntangira kurikata. Mu buryo ntazi, narebye hirya, mu gukata nikata urutoki ruto (agahera). Narakomeretse cyane.”

Aho yakomeretse, n’ubwo byagaragaraga nk’ibyoroheje, byaje gukomera kurushaho. Gloire yagiye ku muganga (emergency), bamwohereza ku ivuriro, ku ivuriro na bo bamwohereza ku muganga w’inzobere wize kubaga, kugira ngo asubize ku murongo imyakura yari yangiritse. N’ubwo yabazwe, akavurwa neza, Gloire ati: “N’ubu sinumva urutoki rwange rumeze neza.”

Kubera ko ari umucuranzi, iki kibazo cyabaye imbogamizi ikomeye. Yategetswe kumara ibyumweru 3 adacuranga. Ati: “Umuganga yambwiye ko nshobora kongera gukoresha urutoki nyuma y’ibyumweru bitatu, ariko sinifuzaga kumara ukwezi kose nta gikoresho ncuranga. Ni yo mpamvu natangiye gucuranga Piano nubwo ntari umuhanga cyane muri byo".

N’ubwo avuga ko ubumenyi bwe kuri Piano buri hagati cyangwa ku rwego rw’abatangizi, yakoresheje icyo gihe (cyo gukomereka) mu gusenga no kwegerana n’Imana. “Iyo ndi gucuranga, biba ari uburyo bumfasha gusenga. Iyo nkanda inota, mba ndi gusenga icyarimwe,” ni ko yakomeje avuga.

Itangira ry’Indirimbo "Child of God" ikomeje kwerekwa urukundo


Mu gihe kimwe, muri ibyo bihe byo gusenga no gucuranga Piano, Gloire yahumurijwe n’Ijambo ry’Imana riboneka muri Yohana 1:12 rigira riti: “Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. Uwo mwanya numvise ijwi imbere muri njye rivuga ngo ‘Reba, n’ubwo wakomeretse, ukundwa n’Imana.’”

Ibi byamwibukije ukwizera kwa Yobu mu gihe cy’ibigeragezo bikomeye. “Yobu, aho Satani yashakaga ko ahakana Imana, we yakomeje kwizera. Mu buzima busanzwe, tugira ibibazo n’ibigeragezo, ariko ntibikuraho ishusho yacu (identity). Icyo nzi cyo ni uko ndi umwana w’Imana.”

Avuga ku byiyumviro bye, Gloire yaravuze ati: “Nacuranze Piano, nsenga, ndetse nsoma igitabo cya Yohana, maze melodi (injyana) itangira kunza mu bitekerezo. Ntiyari imeze neza ako kanya, ariko natangiye gushyira mu ndirimbo (ncuranga) ibyo numvaga muri njye.”

Uyu muramyi yavuze ko uru rwego rw’ihishurirwa ry’Imana rwatumye havuka indirimbo yise Child of God, ihamya ishusho (identity) y’abizera muri Kristo, n’ubwo baba bahura n’ibibazo, bakibuka ko ari abana b’Imana.

Urugendo rwa muzika rwa Gloire rwatangiriye iwabo mu Karere ka Musanze, mu Rwanda, aho yaririmbaga mu ishuri ry’abana ku cyumweru, akaza no kwinjira muri Korali Intumwa. Akiri mu masomo y’ubwubatsi bw’amashanyarazi i Beijing mu Bushinwa mu 2008, yanditse indirimbo ye ya mbere, ari na yo yabaye intangiriro y’urugendo rwe rwo kuririmba.

Ubu atuye muri Quebec, muri Canada. Gloire ashyira mu gaciro, akubahiriza inshingano ze ntihagire ikigongana n’ikindi, zaba izo kuba ari umugabo, izo kuba umubyeyi w’abana batatu, n’umwuga we nk’injeniyeri, hamwe n’urukundo akunda kuririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Gloire ATS afite Album eshatu ari zo "Kubaho ni Kristo", "Icyo Nasabye" na "Child of God". Album ye ya mbere n’iya kabiri zanditswe mu Kinyarwanda, zirimo indirimbo nka "Ntakiri mu Mva", "Data Arakora", na "Icyubahiro n’Ikuzo".

Album aherutse gushyira hanze Child of God – Enfant de Dieu igizwe n’indirimbo 10, zigabanyijwe mu bice bibiri: Indirimbo eshatu z’Icyongereza: "Love Letter", "Child of God" na "Free". Ndetse n'indirimbo 7 z’Igifaransa ari zo: Lettre d’amour, Roi Jésus, Enfant de Dieu, En toi seul, Libéré, Vainqueur na Un feu nouveau.

Gloire ati: “Iyi album ni urugendo rw’ukwizera, rwo gushima, guhimbaza, no guha Imana icyubahiro.” Mu rwego rwo kumenyekanisha album, Gloire yakoze ibitaramo ku wa 19 Ukwakira no ku wa 9 Ugushyingo 2024, mu gihe igitaramo cya gatatu giteganyijwe mu Ukuboza. Igitaramo cyihariye cyo kumurika album kizaba mu ntangiriro za 2025 i Quebec.

Uretse ubuhanga bwe mu miririmbire, Gloire ATS azwiho gucuranga gitari by’ibanze (bass). Indirimbo ze zamenyekanye nk’indirimbo zifite ubutumwa butanga icyizere, gukomera kw’Imana no guhamya urukundo rw’Imana.

Binyuze muri Child of God – Enfant de Dieu, Gloire ahamagarira abamwumva kwemera ishusho (identity) yabo muri Kristo, gushakira imbaraga mu rukundo rwe no mu gukomera ku Mana mu gihe cy’ibigeragezo. Ati: “Ikintu cyaba cyose, dukundwa n’Imana. Ibyo ni byo ndimo, nizera, kandi ni iby’umuntu wese wemera Imana (turi abana b’Imana).”

Urugendo rwa Gloire ATS waminuje mu bijyanye n'amashanyaraza, rwavuye ku mpanuka yo mu gikoni rukagera ku ndirimbo yatumye benshi bakomera mu kwizera kwabo, ruhamya imbaraga z’ubuzima bushingiye ku Mana no ku rukundo rwayo rutajegajega.

Indirimbo "Child of God" yarakunzwe cyane, magingo aya ikaba imaze kurebwa n'abayingayinga ibihumbi 100 mu gihe gito imaze kuri Youtube. Iyi ndirimbo yanabyinwe mu buryo budasanzwe na Ghetto Kids bo muri Uganda bamaze kuba byamamare ku Isi.


Gloire ATS yahishuye ibihe yari arimo ubwo yandikaga indirimbo "Child of God"

REBA INDIRIMBO "CHILD OF GOD" YA GLOIRE ATS YITIRIYE ALBUM YE YA 3


GLOIRE ATS YATANGAJE KO INDIRIMBO "CHILD OF GOD" YASHIBUTSE KU MPANUKA YAKOREYE MU GIKONI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND