Kigali

Impamvu Kamala Harris atakigaragara nyuma yo gutsindwa amatora

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/11/2024 10:32
0


Kuva Donald Trump yatsinda amatora ya Perezida w'Amerika ahigitse Kamala Harris, byatumye uyu mugore uri kurangiza manda ye ku mwanya wa Visi Perezida ahita ajya kure y'itangazamakuru ndetse anajya kure y'amaso y'abantu.



Ubwo hatangazwaga ibyavuye mu matora hakemezwa ko Donalds Trump ari we wayatsinze akaba Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Kamala Harris bari bahanganye yemeye ibyavuye mu matora mu ijambo yatangiye muri Kaminuza ya Howard. Iki gihe ni na bwo aheruka kugaragara mu ruhame.

Uraranganyije amaso mu binyamakuru mpuzamahanga, kuva mu cyumweru gishize byakunze gukora inkuru zibazaga ibyo Kamala Harris ahugiyemo nyuma yo gutsindwa amatora dore ko atongeye kugaragara yaba mu ruhame cyangwa no mu kazi.

Ni mu gihe ku mbuga nkoranyambaga byavugwaga ko Kamala Harris yaba atarakiriye neza ibyavuye mu matora bigatuma ajya kure ya rubanda cyangwa akirinda itangazamakurumu rwego rwo kwirinda kubazwa kuby'amatora dore ko hari inkuru zavugaga ko yaba yarakoresheje nabi amafaranga yahawe mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Kuri ubu byamaze gutangazwa ko impamvu Kamala Harris atari kugaragara muri White House cyangwa no mu bindi bikorwa bimuhuza na rubanda ari uko yagiye mu kiruhuko nyuma y'iminsi 107 yamaze mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Ku wa Kabiri w'iki cyumweru Kamala Harris yagaragaye mu kiruhuko arikumwe n'umugabo we Dough Emhoff mu gace ka Kalaoa muri Hawaii. Bivugwa ko ari naho bamaze iminsi barira ubuzima kuva amatora yarangira.

Ibi byemejwe na Karine Jean-Pierre ushinzwe itangazamakuru muri White House, watangaje ko kuba Kamala atari kwigaragaza atari mpamvu z'uko yatsinzwe amatora ahubwo yagiye mu kiruhuko.

Yagize ati: ''Visi Perezida ntabwo yagiye kwihisha kubera gutsindwa amatora, we n'umuryango we bagiye mu kiruhuko. Ni kiruhuko yari yarategenije na mbere hose ntekereza ko niyo atsinda amatora yari guhita akijyamo. Mwibuke ko yagombaga gufata ikiruhuko mbere yo gusoza manda ye kandi yari amaze iminsi 107 azenguruka igihugu yiyamamaza''.

Byavugwaga ko kuba Kamala Harris atari kugaragara bifite aho bihuriye no kuba yaratsinzwe amatora

Ubu Kamala Harris n'umugabo we bagiye mu biruhuko muri Hawaii





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND