Kigali

Gilbert Kayonga yashyize hanze indirimbo ishimira Bikiramariya wabonekeye u Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:27/11/2024 15:14
0


Umuhanzi Gilbert Kayonga yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Mwamikazi’ igaruka ku bisingizo bya Bikiramariya wabonekeye u Rwanda tariki 28 Ugushyingo 1981.



Gilbert Kayonga usanzwe ari Umukirisitu Gatolika muri Paruwasi ya Gikondo St Palloti, yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo ikubiyemo amashimwe yatuye Umubyeyi Bikiramariya waje mu Rwanda ndetse ngo akaba ari nayo mpamvu yatumye ayisohora ku isabukuru y’imyaka 43 ishize Bikiramariya abonekeye u Rwanda.

Yagize ati: ”Iyi ndirimbo nayishyize hanze mu rwego rwo kwizihiza imyaka 43 ishize Bikiramariya abonekeye u Rwanda. Nayanditse ngambiriye gushishikariza abamwemera gukomeza kujya bamwiyambaza Kenshi”.

Yakomeje agira ati ”Nk’umuhanzi wari umusanzu wanjye kuko Bikiramariya ni umubyeyi dukunda”.

Agaruka kuri gahunda afite muri muzika yo guhimbaza Imana , Ahirwe Kayonga Henry Gilbert yagaragaje ko yifuza gukomeza gukururira abantu kwemera Yezu no kumuramya abinyujije mu bihangano byinshi yifuza gukomeza gushyira hanze.

Ati:” Intego mfite ni ugukomeza guhanga indirimbo nyinshi zifasha Abakirisitu gusenga (zikajya zikoreshwa mu Kiliziya) no muyandi materaniro asinzigiza Imana ndetse no guteza imbere umuziki Gatorika muri rusange”.

Ahirwe Kayonga Henry Gilbert ubusanzwe ni umugabo wubatse ubarizwa muri Paroisse ya Gikondo St Pallotti mu Mujyi wa Kigali akaba akunda guhimba indirimbo z’Imana cyane by’umwihariko akaba akunda guhimba iza Bikiramariya kuko amukunda.

Kugeza ubu amaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye ziramya Imana zikanayikundisha abayikunda zigera ku 8 zirimo; Twomore Ibikomere, Muguze Yaguhenda, Cortege de Tous Les Sants, Hallelujah, Umuntu Yaragowe.

AHIRWE Kayonga Henry Gilbert yifuza gukora umuziki uzakundisha abantu Bikiramariya 

AHIRWE Kayonga Henry Gilbert yatangaje ko yifuza gushyira itafari rifatika ku muziki wo kuramya no guhimbaza Imana 

Ahirwe Kayonga Henry Gilbert yavuze ko impano yahawe yo kuririmba yifuza kuyikoresha gusa avuga ijambo ry'Imana 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND