Kigali

U Rwanda rwongeye kugira amanota meza mu kwakirana yombi abarugana

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:27/11/2024 9:16
0


U Rwanda rwongeye kuza ku isonga mu bihugu bine bya mbere bifite amanota meza mu gufungurira amarembo abashyitsi baturuka mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.



Ibi ni ibyagaragajwe n'imibare mishya yatangajwe muri raporo izwi nka Africa Visa Openness Report 2024, igaragaza uko ibihugu birushanwa mu korohereza abashyitsi, binyuze mu kubakuriraho Viza no gushyiraho izindi nyoroshyo.

Mu bihugu bine bya mbere kuri uru rutonde harimo Benin, Seychelles, Gambia ndetse n’u Rwanda byongeye kuza ku myanya y’imbere mu gufungura amarembo, bikuraho Viza kuri buri Munyafurika wese ushaka gusura ibi bihugu.

Ibi bihugu uko ari 4, byongeye kugira amanota ya mbere nk'uko byari byagenze muri raporo iheruka ya ‘Africa Visa Openness Report.’

Ni mu gihe ibihugu byaje inyuma y’ibindi muri uyu mwaka ari Eritrea, Guinnea Euquatorial, Sudani, Libya na Sahara y’Uburengerazuba. Ibi bihugu kandi ni nabyo byari byaje mu myanya y’inyuma mu mwaka ushize.

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ‘AfDB’ isanzwe ikora iyi raporo ku nkunga y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bisobanura ko bikora urutonde rw’uko ibihugu bikurikirana bishingiye ku manota byagize mu gukuraho Visa, mu gusaba visa utarahaguruka ndetse no guhabwa visa ugeze mu gihugu ugiyemo.

Abakora iyi raporo bagendera ku buryo abashyitsi bagera mu gihugu runaka, ntabwo igaruka ku buryo bashobora gutura muri ibyo bihugu cyangwa ngo bahakorere ubucuruzi.

Batanga inama ku bihugu bitarafungura amarembo bikuraho viza, kugerageza guhindura politiki zabyo mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza rw’Abanyafurika, ari nako byihutisha iterambere ry’uyu mugabane, binyuze mu buhahirane n’ubucuruzi.

Ibihugu bihabwa 0 ni ibisaba viza mbere y’uko uyikeneye ahaguruka, ibisaba viza ku mugenzi ugeze mu gihugu bihabwa 0.8 mu gihe ibidasaba viza bihabwa 1.0

Raporo y’uyu mwaka yerekana ko mu bihugu 54 bya Afurika, 17 muri byo byabashije kongera amanota yabyo ugereranyije n’ayo byari byabonye mu mwaka ushize.

Ibihugu 15 byabashije kuvugurura politiki zabyo zirebana na viza. Ibindi 29 nabyo byagumye aho byari biri mu manota, naho ibindi bihugu 8 bisubira inyuma.

Muri rusange ibihugu byinshi byabashije guhindura politiki zabyo zirebana na viza, bikora n’andi mavugurura meza yatanze ibisubizo muri gahunda yo gufungura amarembo kuri buri Munyafurika, ushaka gusura ikindi gihugu cya Afurika.

Mu bihugu 16 muri 20 bya mbere, biherereye muri Afurika y’Iburasirazuba no mu Burengerazuba. Ni mu gihe igice cya Afurika y’Amajyaruguru, gihagarariwe n’igihugu kimwe cyonyine aricyo Mauritania, mu gice cya Afurika y’Amajyepfo harimo ibihugu bitatu aribyo Madagascar, Mauritius na Mozambique.

Kuba u Rwanda rwakira neza abarugana byongeye byinshi birimo n’umubare w’abanyamahanga biga mu Rwanda, aho Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza, HEC, yagaragaje ko aba banyeshuri biyongereye cyane mu myaka irindwi ishize bagera ku bihumbi 9109 mu 2024, bavuye kuri hafi 1400 bariho mu 2017.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR kandi, igaragaza igihe abasura u Rwanda bamara mu gihugu n’ibyo bakoresha amafaranga (Travel Expenditure Survey 2023), yagaragaje ko amafaranga abanyamahanga basura u Rwanda bakoresha imbere mu gihugu yagiye yiyongera uko imyaka ishira, aho imibare igaragaza ko yikubye inshuro hafi ebyiri kuko mu 2015 yari miliyoni 338.1$ akagera mu 2023 amaze kuba miliyoni 563.9$.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND