Imibare y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko abakurikiranweho ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n'ibyaha bifitanye isano na yo bafite imyaka iri hagati ya 14 na 17, bagera kuri 684 mu myaka iri hagati ya 2019-2024.
RIB yagaragaje ko ku
byaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo,
igaragaza ko hagati ya 2019 - 2024, hamaze kugenzwa ibirego 2,895 birimo
abakekwa 4,019.
Mu 2019 hagaragaye
ibirego 536, mu mwaka wa 2020 haboneka 527, mu mwaka wa 2021 haboneka ibirego 560, mu mwaka wa 2022 haboneka
ibirego 447. Ni mu gihe mu mwaka wa 2023 habonetse ibirego 590 ndetse kugeza ubu hakaba
hamaze kuboneka ibirego 325.
Ikintu gihangayikishije cyane
ni uko abagera kuri 684 bangana na 17% by’abakurikiranyweho ibi byaha, bafite
hagati y’imyaka 14 na 17.
Umuvugizi w’Urwego
rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira Thierry, avuga ko biterwa
n’ababyeyi gito bakibiba ingengabitekerezo mu bato.
Ati: “Mwaretse kwangiza
abana banyu, wirera ngo umwana wawe azajye muri gereza. Ntawe ukwiye kwibikamo
ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ntirara bushyitsi, igaragara mu bikorwa
byanze bikunze. Umuti ni ukuyikuramo.”
Umunyamabanga
Nshingwabikorwa w’Umuryango IBUKA, Ahishakiye Naphtal, avuga ko igitangaje
kikaba kinababaje ari uko abijandika mu byaha byo guhohotera abacitse ku icumu
ari abahamwe n’ibyaha bya Jenoside ndetse n’abana babo.
Yagize ati: “Iyo urebye
nko mu turere 11, hagiye hagaragara ibikorwa byo gutera ubwoba abarokotse
Jenoside kandi iyo urebye usanga mu bakekwa harimo abasanzwe barahamywe
n’ibyaha bya jenoside cyangwa abana babo. Ibibi cyane ni uko usanga higanjemo
urubyiruko, hagati y’imyaka 19 na 33.”
Kimwe mu bitiza umurindi
ingengabitekerezo ya Jenoside mu rubyiruko harimo n’imbuga nkoranyambaga. Urwego
rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rusaba abakoresha izi mbuga kutishora mu
bikorwa bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside bagendereye inyungu
zabo bwite kuko hari amategeko abihana.
Mu byaha bifitanye isano
n’ingengabitekerezo ya Jenoside, icyo guhohotera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ni cyo kiza
ku isonga ku kigero cya 50%.
Umuryango uharanira
Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, uvuga ko ibikorwa byo
kwibasira abarokotse byakomeje kugenda bigaragara mu bihe bitandukanye ariko
bikaba byarafashe indi ntera kuva muri Kanama 2024, aho hamaze kwicwa
abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batanu hirya no hino mu Gihugu.
TANGA IGITECYEREZO