Polisi y'u Rwanda yongeye gutanga umuburo ku bishora mu bujura bwiganjemo ubw'amatungo, ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge n'inzoga zitujuje ubuziranenge.
Ni nyuma y'uko kuva uku kwezi k’Ugushyingo gutangiye, Polisi yafatiye mu murenge wa Jali, abantu 4 bacyekwaho kugira uruhare mu bujura bw’inka 3 zibwe muri uwo murenge zikabagirwa mu ishyamba, hakaba hagishakishwa abo bafatanyije.
Hafashwe kandi abantu14 bacyekwaho kugira uruhare mu bundi bujura, urugomo n'ibiyobyabwenge byafashwe birimo urumogi rungana n’udupfunyika 89, Kanyanga n’inzoga zitujuje ubuziranenge zingana na Litiro 2,680, byose byamenewe mu ruhame, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Ugushyingo, abaturage bibutswa ububi bwabyo ku buzima no ku mutekano.
Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard yibukije abaturage ingaruka z’ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge ku buzima, asaba abayobozi kwegera abaturage bakumva ibibazo byabo no kubishakira umuti mu rwego rwo kwimakaza umutekano.
Yijeje ubufasha bukenewe mu kurwanya ibiteza umutekano mucye, asaba abaturage kwirinda guhishira abakora ibyaha kabone n'ubwo baba bafitanye isano, kubera ko aho igihugu kigeze bituruka ku kuba gifite umutekano bityo bagomba kuwusigasira
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gasabo (DPC); Senior Superintendent of Police (SSP) Mathias Muhire, yagaragarije abaturage ko nta terambere ryagerwaho nta mutekano, abasaba gukomeza ubufatanye mu gukumira ibiwuhungabanya.
Yagize ati: “Twese tuzi neza ko umutekano ari wo nkingi y’iterambere, ntacyo twageraho tutawufite. Tuributsa buri wese ugitekereza kwishora mu bikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage, ko nta mwanya agifite kuko bahagurukiwe ku bufatanye n'izindi nzego n'abaturage, ibikorwa byo kubafata bizakomeza bashyikirizwe ubutabera.”
SSP Muhire yashimiye abaturage batanga amakuru ku bahungabanya umutekano, aburira n'abakomeje gushakira amaramuko mu biyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge bikunze kuba intandaro y’urugomo n'ubujura.
TANGA IGITECYEREZO