Kigali

Putin yashyizeho itegeko ribuza abanyamuryango ba 'LGBTQ' kurera abana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/11/2024 10:24
0


Perezida Putin yemeje itegeko ribuza ababa mu muryango wa 'LGBTQ', kurera abana. Ni ukuvuga abaryamana bahuje ibitsina, abihinduje ibitsina n'abandi bahuje imyemerere, nibo babujijwe kurera abana mu Burusiya mu rwego rwo kubarinda ko bazakura bafite imico nkiyabo.



Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yashyize umukono ku mushinga w'itegeko ribuza abaryamana bahuje ibitsina n'abihinduje ibitsina baba mu muryango wa 'LGBTQ', kurera abana (Children Adoption) dore ko benshi muri bo aribwo buryo bakoresha kuko baba batabasha kwibyarira abana babo.

Iri tegeko kandi ribuza abaturage b’u Burusiya kutarera abana bakomoka mu bihugu byemera ubutinganyi kuko ngo bazazana iyo mico yabo mu Burusiya bakayanduza abenegihugu.

Iri tegeko ryashyizweho umukono na Putin, ribuza ikwirakwizwa ry'ibikoresho bishishikariza abantu kutabyara. Mu gihe iki gihugu gihanganye n'ubwiyongere bw'abagore bahisemo kutabyara.

Uyu mushinga w'itegeko kandi wemejwe n'imitwe yombi y'inteko ishinga amategeko y'Uburusiya, ukurikiza amategeko yagiye akandamiza umubare muto w'abyara kandi ushimangira indangagaciro zisanzwe z'Abarusiya zemera ko umwana agomba kurerwa mu muryango urimo Papa na Mama aho kuba abarushinze bahuje ibitsina.

Perezida w’inteko ishinga amategeko y’Uburusiya, Vyacheslav Volodin, wari mu banditsi b’iri tegeko rishya, yagize ati: "Ni ngombwa cyane gukuraho akaga gashobora guterwa mu buryo bwo kwimura uburinganire abana barera bashobora guhura na byo muri ibi bihugu. Umwana urezwe n'abaryamana bahuje ibistina cyangwa ababyihinduje ashobora kugira ingaruka mbi ejo hazaza, turifuza ko abana barerwa n'imiryango ihamye."

Iri tegeko rigiyeho mu gihe muri Werurwe uyu mwaka Putin yari yashyizeho irindi tegeko rihagarika kwihidurisha igitsina mu Burusiya ndetse bashyiriraho ibihano ibitaro bizafatwa bikora 'Trans-Sex Surgery', ndetse hasanzweho itegeko rirwanya ubutinganyi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND