Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yatangiye nabi imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika 'FIBA AfroBasket 2025 Qualifiers' itsindwa na Senegal amanota 81-58.
Ni mu mukino wo ku munsi wa mbere wo mu itsinda C wakinwe kuri uyu wa Gatanu Saa mbili z'umugoroba muri Dakar Arena.
Uyu mukino watangiye ikipe y'igihugu ya Senegal yari imbere y'abafana bayo ikina neza ari na ko ikora amanota ariko u Rwanda narwo ntirushake gusigara inyuma binyuze ku bakinnyi barimo William Robeyns wakoraga amanota atatu.
Senegal yakomeje kwitwara neza ibifashijwemo n'abakinnyi nka Gora Camara maze isoza agace ka mbere iyoboye n'amanota 20-17.
Mu gace ka kabiri Senegal yaje ikomeza gukina neza binyuze ku bakinnyi bayo nka Youssou Ndoye bakoraga amanota.
Ku ruhande rw'u Rwanda naho abakinnyi nka Jean Jacques Nshobozwabyosenumukiza bitwaye neza ariko nti byarubuza kujya kujya kuruhuka rutsinzwe amanota 43-31.
Mu gace ka Gatatu ikipe y'igihugu y'u Rwanda yasaga nk'iyacitse intege bikorohereza abakinnyi ba Senegal barimo Karim Mané gukora amanota. Aka gace karangiye Senegal yamaze gushyiramo ikinyuranyo cy'amanota arenga 20 aho ytsinze amanota 64-41.
Mu gace ka kane ari nako kanyuma abakinnyi b'ikipe y'igihugu ya Senegal barimo Youssou Ndoye bakomeje kwigaragaza bituma umukino urangira u Rwanda rutsinzwe amanota 81-58.
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda izasubira mu kibuga ku munsi wejo kuwa Gatandatu ikina na Cameroon saa tanu z'ijoro.
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yatsinzwe na Senegal amanota 81-58
TANGA IGITECYEREZO