Mu gihe abagabo n’abasore benshi bavuga ko ari bo bayoboye mu rukundo rwabo barimo, icyo batazi ni uko uwo bakundana (Umukobwa cyangwa umugore) ni we 'Boss'.
Ubusanzwe bavuga ko “Mu gihe umugabo ari umutwe w’umuryango, umugore ni ijosi kandi ijosi niryo rihindura umutwe riwurebesha mu mpande zitandukanye.” Kuva ukiri umwana, ntabwo urabona ko umwana w’umukobwa ari we byorohera gusaba ikintu se umubyara akakimuha? Ibyo kandi nyina biramurakaza, kubera iki? Ni uko nyina aba abizi ko umukobwa we ashobora gutekera imitwe uwo mugabo we uzwi nk’ufite ubwenge bwinshi bigakunda.
Muri iyi minsi, abagabo/abasore benshi bayobirwa mu rukundo barimo ariko ntabwo babizi kuko abagore/abakobwa babikora mu mayeri atandukanye adapfa guhita agaragara.
Dore uburyo 6 abagore/abakobwa bakora kugira ngo bagenzure kandi bayobore (control) abagabo/abasore mu rukundo:
1. Bitwaza imibonano mpuzabitsina
Imibonano mpuzabitsina niyo ntwaro ikomeye abagore bakoresha. Kugeza n’ubwo n’abashakanye, kugira ngo umugabo aryamane n’umugore we agomba kubanza kubikorera, ndetse yewe uzakunda kubona abasore benshi basajijwe no kuryamana n’abakobwa cyangwa abagore, bityo rero wowe nk’umugabo n’utamenya guhakanira umugore cyangwa umukobwa ushaka kukwereka ko kuryamana nawe kugirango ngo ugire ibyo umukorera, uzahora uri mu butware bwe.
2. Kuba umugabo/umusore ari we usaba ko basohokana
Ibi byabaye nk’umuco cyane cyane muri Afurika. Ese mwigeze mubibona ko umusore iyo avuze ko ashaka gukunda umukobwa akabimubwira, umukobwa ahita amera nk’aho ari we utanga uburenganzira mu bigomba gukorwa byose mu rukundo barimo? Icyakora hari abasore n’abagabo babikemuye, kuburyo ibi babivuyemo. Guhora utegereje umuntu ngo ari we uguha uburenganzira mubyo ukora byose, nta buyobozi burenze ubwo.
3. Kwerekana intege nkeya ku bushake
hari ingaruka bigira ku mugabo iyo umugore amweretse intege nke ze. Ese umukobwa akweretse ko hari ikintu atabasha kwikorera ni iki kikuza mu mutwe nk’umusore? Ni ukumufasha gukora icyo kintu, Nk’urugero, niba yari ahantu ateze bisi izuba riva, wowe uhita wumva akwiriye rifuti.
Iyi niyo mpamvu umusore azagurira umukobwa telefone y’ibihumbi 300 ariko murumuna we cyangwa se mukuru we akoresha gatoroshi. Ibi rero abagore n’abakobwa bamaze kubivumbura, wigeze ubona umukobwa uri kwereka mugenzi we intege nkeya? Ariko azereka umusore n’umugabo. Kubera iki? Kubera ko atekereza ko umusore azatangira kumva ari inshingano ze kumukemurira icyo kibazo.
4. Kwiriza iyo hari ikibazo
Umugore cyangwa umukobwa aba abizi neza ko nubona arimo kurira utarabyihanganira. Ibi bituma impamvu zose watekereza iyo usanze zitaramufasha, kurira abikoresha nk’iturufu rya nyuma kandi ryo rikaba riragutsinda nk’umugabo.
Kandi ku basore, iyo babonye amarira, ibitekerezo byabo birasinzira. Ingingo nshaka gutanga aha, amarira bene ayo akenshi ntabwo aba ari ukuri, ari kuyakoresha nk’intwaro yo kugera kucyo agushakaho.
5. Gutuma umugirira ishyari
Umukobwa cyangwa umugore ashobora kubona umeze nk’utamwitayeho cyangwa se utari kumuha icyo ashaka, bigatuma yikurura mu mubano n’undi mugabo ibyo bigatuma ukora ibishoboba byose no kurwana intambara kugira ngo umwigarurire.
Abakobwa n’abagore benshi bizera ko guhehetana n’abandi bagabo bituma abo basanzwe bakundana n’ababona nk’abantu bafite agaciro bagomba kurwanira, aba anabizi ko bizakurakaza numenya ko ari kuguca inyuma, ariko nyuma uzakora ibishoboka byose umwigarurire.
6. Gukina ikarita yo kwemera ikosa
Aha icyo umukobwa cyangwa umugore agukorera, ni ukugushinja ikosa runaka, noneho mu gihe uri kurwana no kugerageza gukora uko ushoboye kose ngo ugaragaze ko ntabyo wakoze, ugwe mu gatego ko kurikora ahubwo.
Reka tuvuge wenda, ashobora kugushinja ko utamukunda akaba ariyo mpamvu utamugurira Telefone, IMPAMVU NI IYIHE? Ni ukugira ngo wisobanure ko umukunda, maze ubimwereke umugurira ya terefone yashakaga nyine. Uzi icyo yakoze, yabanje kukuvanaho za mbaraga zose zishobora gutuma uvuga ko ntayo uzamugurira.
TANGA IGITECYEREZO