Kigali

Ubuhamya: Nyuma y’imyaka 20 tubana, navumbuye ko umugabo wanjye yari ‘Sugar Daddy’

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:5/12/2024 14:52
0


Umugore yatanze ubuhamya busharira, avuga ko yashavujwe cyane no kumenya ko umugabo we bamaranye imyaka 20, aryamana n'abana bato "Sugar Babies".



Ni ubuhamya bwanyijijwe mu kinyamakuru Huff Post, nyirabwo utatangajwe amazina akaba yagize ati: 

Nagira ngo mfite byose: abana batatu beza, umugabo wafatanyaga nanjye kwita ku bana, igihe najyaga muri Afurika y’Iburasirazuba kuyobora Umuryango Udaharanira inyungu, inzu nini mu gace k’abakire ka Silicon Valley, n’inzu y’ubukerarugendo ku kiyaga.

Ariko sinari nzi ibiri kumbaho cyangwa uko ubuzima bwanjye bwari buhindutse nyuma yo kumenya ibanga ry’umugabo wanjye. Umubano wacu watangiye kuzamba imyaka itatu ishize.

Gukemura ibibazo byacu mu nama z’abajyanama byaranze, kandi amakimbirane yacu yarushagaho gukomera kugeza ubwo nyuma y’imyaka 20 y’ubushyingiranwe, umugabo wanjye yambwiye ko agenda kandi atazasubira.

Nabaye umuswa. Nari nkiri mu myaka y’iza bukuru, mfite umubiri usanzwe ukomeza gusaza, kandi sinari nkizwi ku isoko ry’akazi ryari rihindutse cyane mu myaka 20 ishize. N’ubwo nabaga mu bwigunge no kwiheba, kuguma mu rugo ntacyo nkora ntibyari igisubizo.

Mu myaka yose twabanye, nari narekeye umugabo wanjye byose bijyanye n’imari n’umutungo. Sinari nzi na za pasiporo za banki cyangwa amakarita y’inguzanyo twakoreshaga.

Nyuma y’uko agenda, nagerageje kureba uko nakubaka ingengo y’imari yanjye bwite. Akatari gake nahuraga n’ibisanzwe bitamenyerewe mu mafaranga yajyaga kuri konti yacu, harimo amafaranga yajyaga ku rubuga rwitwa Seeking Arrangement.

Nasomye kuri urwo rubuga, aho bavuga ko ari urubuga ruhuza abagabo b’abaherwe na “Sugar babies” bagirana umubano w’umwihariko. Nasanze umugabo wanjye yahoraga agurira izo “sugar babies” impano zihenze kandi ajyana nabo mu mahoteli meza cyane.

Nashavujwe n’ibyo byose ariko nahisemo guhaguruka. Nize gucunga umutungo wanjye, naguze inzu yanjye bwite, kandi natangiye akazi ko kwigisha Yoga n’ubumenyi bw’imitekerereze mu mashuri abanza.

Namenye ko ibyo umugabo wanjye yakoze ntaho bihuriye nanjye, ko ari amahitamo ye bwite. Narabyakiriye, nicuza uruhare rwanjye, maze nkomeza ubuzima. Ubu ndimo kubaho ubuzima bushya, bwerekeza imbere, kandi numva nzatsinda ibyo byose byambayeho.


Umwanditsi: Rose Mary Yadufashije






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND