Kigali

Pep Guardiola yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Manchester City

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:22/11/2024 11:21
0


Umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola, yasinye amasezerano mashya y’imyaka ibiri azamugeza ku myaka icumi ari umutoza wa Manchester City. Amasezerano ye yari asanganywe agomba kurangira mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.



Mu myaka umunani amaze i Etihad, Pep Guardiola yongeye kwemeza ko ari umutoza udasanzwe. Nubwo yari yiteguye kuva muri Manchester City mu mpera z’uyu mwaka w’imikino, yahisemo kuguma muri iyi kipe, ashyira umukono ku masezerano mashya y’imyaka ibiri.

Guardiola w’imyaka 53 yatangaje ko icyemezo cye cyo kongera amasezerano cyatewe ahanini n’ibihe bigoye ikipe ye iri kunyuramo. Ku nshuro ya mbere mu mateka y’ubutoza bwe, ikipe yari imaze gutsindwa imikino ine yikurikiranya mu marushanwa yose. 

Ati "Natekerezaga ko uyu mwaka w’imikino ugomba kuba uwa nyuma, ariko ibibazo twahuye na byo byatumye numva atari igihe cyo kugenda. Sinashakaga gutererana ikipe igihe ifite ibibazo."

Guardiola amaze imyaka umunani atoza Manchester City, aho yatwaye ibikombe 18 bikomeye birimo ibikombe bitandatu bya Premier League na Champions League y’amateka yatwaye mu mwaka ushize. Gukomeza kuguma muri iyi kipe bivuze ko ashobora kurushaho kwandika amateka adasanzwe muri Man City

Nubwo Guardiola amaze imyaka atsinda, muri iyi minsi ikipe iri mu bihe bikomeye, imikino ine yikurikiranya itsindwa ni yo mibare mibi Guardiola yahuye na yo kuva yatangira gutoza. 

Man City ikurikiranyweho ibyaha 115 byo kwica amategeko yo gucunga imari agengwa na Premier League, bigatera igitutu gikomeye ku bayobozi. Ibi byose byatumye Guardiola afata icyemezo cyo kuguma mu ikipe, kugira ngo adahungabanya ikipe mu gihe cy’ibibazo bikomeye.

Uretse ibyo bibazio Pep Guardiola yavuze ko agifite inyota yo gutsinda no gutwara ibikombe byinshi kurushaho. Yagize ati "Mfite buri kintu cyose umutoza ashobora kwifuza. Ndashimira abakinnyi, abayobozi n’abafana b’iyi kipe. Intego yanjye ni ukongera ibikombe ku byo tumaze gutwara."

Khaldoon Al Mubarak, Umuyobozi Mukuru wa City, yavuze ko bishimiye cyane icyemezo cya Guardiola cyo kuguma mu ikipe. Yagize ati: "Guardiola aracyafite inyota yo gutsinda, kandi abakinnyi, abatoza n’ikipe yose bazakomeza kungukira ku bwitange bwe no ku bwenge budasanzwe."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND